Mu ijoro ryakeye ubwo Koffi Olomidé yari umutumirwa wihariye kuri TV5 monde yasobanuye ko yari amaze imyaka 12 adataramira abakunzi be I Paris. Yanasabye abanyafurika bifuza kuzataramana na we kwihutira kwikingiza Covid-19 kandi bakagura amatike hakiri kare. Iki gitaramo azamurikiramo album ye ya 32 yise’’Legende’’ kizabera I Paris mu nzu nini yitwa ‘’La Défense Arena’’. Ku ya 27 Ukwakira 2021.
Antoine Christopher Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi Olomidé afite imyaka 64 akaba amaze imyaka 43 akora umuziki. Yatangije itsinda yise ‘Quartier Latin International’’ ryanyuzemo abarimo Fally Ipupa na Ferré Gola. Amatike yo ahagaze amayero 50, 15 na 62.
