Umuherwe Jack Ma yagiye hehe?

Umuherwe Jack Ma yagiye hehe?

 Mar 25, 2023 - 09:30

Kurikira neza uko byagendekeye umunyemari Jack Ma wihaye guhangana n'ubutegetsi bw'u Bushinwa bikarangira bumusenye burundu akaburirwa irengerero.

Umunyemari w'Umushinwa Jack Ma byagenze gute kugira ngo ahangane n'ubutegetsi bw'u Bushinwa kugeza bumuhanantuye akagwa hasi mu bucuruzi bwe?

Ese Jack Ma yageze aho aba umuherwe gute bikarangira anahanganye n'ubutegetsi bwa gikominisite mu Bushinwa?

Jack Ma yaje gushyirwa hasi ate n'ubutegetsi kandi se kuri ubu aba hehe?

Jack Ma yabaye umuherwe ate?

Ku ikubitiro Jack Ma Yun yavutse ku wa 10 Ukwakira 1964, avukira Hangzhou mu Bushinwa, mu muryango wari ukennye cyane mu Bashinwa.

Nubwo yari avukiye mu muryango w'abakene, ariko yaje gukura ari umusore ukerebutse mu gihe ikoranabuhanga ryarimo rikura.

Umuherwe Jack Ma 

Yitegereje uburyo ikoranabuhanga ryarimo rikura, yahise ashinga ikigo Web page, cyari gishinzwe kubakira ibindi bigo mu Bushinwa imbuga za interineti.

Iki kigo akimara kugishinga mu mwaka w'1990, cyamuhesheje icyashara cyo hejuru cyane ku buryo yahise atangira kumenyana n'abayobozi bakomeye muri Guverinoma y'u Bushinwa.

Iby'iki kigo cye Web Page, ntibyatinze kuko Leta yahise ikimwambura kiba icya Leta, Icyakora ahabwa amafaranga menshi kandi agahabwa n'amasoko anyuranye muri Leta.

Jack Ma bamwatse Web Page yakoze iki?

Ma nk'umusore wari inkerebutsi, yahise ashinga ikindi kigo akita Alibaba, aho cyafashaga abaguzi kubona ibicuruzwa byabo biciye kuri interineti aho baba bari hose ku isi.

Alibaba yashinzwe mu mwaka w'1999, ariko ntibyarangiriye aho kuko Ma yahise ashinga ikindi kigo Anti Group, aho cyari ishami rya Alibaba.

Jack Ma washinze Alibaba na Anti Group 

Anti-Group ikaba yari ifite uburyo bwa Alipay wakoreshaga wishyura amafaranga ukoresheje ikoranabuhanga.

Kugeza aha, Jack Ma yari yararangije kuba umuherwe mu isi hose kubera ubu bucuruzi bwe bwamuhaga icyashara byatumye aba icyamamare imihanda y'isi nk'abandi baherwo bo muri USA.

Byagenze bite ngo Jack Ma ahangane na Leta?

Byose byatangiye mu mwaka wa 2015, ubwo Leta y'u Bushinwa yabuzaga imbuga za interineti kongera kugurisha ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge mu mahanga.

Iki gihe Jack Ma yagiye ku mbuga nkoranyambaga yibasira Minisitiri ushinzwe ubuziranenge mu gihugu avuga ko yigize umucamanza. 

Ubutegetsi bw'u Bushinwa bwahagurukiye Jack Ma 

Ibi Ma yari akoze mu Bushinwa ni ibintu bitamenyerewe ko umuntu yatinyuka kunenga inzego za Leta noneho akabikora ku mugaragaro.

Kuri iyi ngingo ubutegetsi bw'u Bushinwa bwaramwihoreye ariko izina rye ritangira gushyirwa mu kadirishya k'umutuku.

Ma byagenze bite ngo arenge umurongo utukura?

Mu Kwakira 2020, nibwo Ma yarenze umurongo utukura biturutse ku ijambo yavugiye mu nama yahuje abashoramari bo mu isi yabereye Shanghai mu Bushinwa.

Mu ijambo rye akaba yaribasiye Guverinoma y'igihugu cye, avuga ko bashyiraho amategeko atorohereza abashoramari kandi ko bakoresha uburyo bwa kera mu mikorere yabo.

Iri jambo akimara kurivuga, yari asembuye ishyaka rya gikominisite ry'Abashinwa riri ku butegetsi by'umwihariko umuyobozi waryo akaba na Perezida Xi Jumping utari ugishoboye kwihanganira uyu mugabo.

Ubutegetsi bwasenye gute Jack Ma ?

Ubutegetsi bw'u Bushinwa bwatangiye busohora impapuro zinyuzwa mu bitangazamakuru buvuga ko hari abaherwe batangiye kwigira kagarara mu Bushinwa bakangisha ubutegetsi rubanda bitwaje amafaranga yabo.

Ntibyagarukiye aho kuko yahise abuzwa kugira aho yongera gutarabukira ndetse ingendo zose yari afite zirahagirikwa haba mu gihugu no mu mahanga.

Ma ntaho yari agishoboye gucikira umujinya w'ubutegetsi bw' u Bushinwa kuko bahise bafata ikigo cye Anti Group gishinzwa ipiganwa ririmo amanyanga hamwe na ruswa, gihita gicagagurwamo uduce twinshi, bimwe muri ibi bice bihita biba ibya Leta.

Nkaho bidahagije bagiye no kuri Alibaba bayishinja gutambamira ipiganwa no kwiharira amasoko, bahita bayica miliyari eshatu z'Amadorari.

Umuherwe Jack Ma yaracecekeshwejwe

Alibaba ntibayirekeye aho, kuko bakomeje kugenda bayambura ibindi bintu by'ingenzi nka browse yayo kuri interineti ndetse ishinjwa n'ibindi byaha byinshi kugera ihananutse igwa hasi.

Jack Ma bamutandukanyije n'amafaranga yose yavaga mu bigo bye yashinze bihindurwa ibya Leta kandi banahagarika inzira zose zari gutuma yongera kubona amafaranga.

Ubutegetsi bwashimangiye kumwigirizaho nkana, bazana abakozi ba Leta bose batangira gukorera mu nzu ze, bazihindira ibiro.

Jack  Ma aba hehe?

Magingo aya Jack Ma ntawe uzi aho aherereye, gusa mu Gushyingo 2022, ikinyamakuru Financial time cyatangaje ko aba mu Buyapani n'umuryango we.

Nta kabuza iherezo ry'umukire Jack Ma ryarangiranye no kumusunikira mu guceceka bya nyabyo bituma ntaho yakongera guhurira n'imbwirwaruhame muri rubanda.