Nyambo Jesca yanyomoje ibimuvugwaho ku rugendo rwe muri Qatar

Nyambo Jesca yanyomoje ibimuvugwaho ku rugendo rwe muri Qatar

 Mar 5, 2026 - 20:29

Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca yatangaje ko atajya arakazwa n’abantu bakomeza kumushinja kujya mu bihugu by’Abarabu mu bikorwa bibi, avuga ko ababivuga baba batazi ukuri ku buzima bwe.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto n’amashusho bye byafatiwe mu gihugu cya Qatar,  mu mujyi wa Doha, bamwe bakavuga ko yaba yaragiye mu bikorwa by’ubusambanyi nk’uko bikunze kuvugwa ku bakobwa bajya muri ibyo bihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, Nyambo yavuze ko ayo makuru adafite ishingiro, anongeraho ko abantu bayavugira ku bintu batigeze bamenya neza.

Yagize ati: “Abo bantu bavuga gutyo baramutse babonye uburyo bwo gukora ibyo bintu nabo babikora,babona nta bushobozi bafite bwo kujyayo bagahita batubeshyera ibyo bintu.”

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko amafaranga akoresha mu ngendo ze ari ayo akorera mukazi ke ka buri munsi, kandi ko afite uburenganzira bwo guhitamo aho ajya gutemberera.

Nyambo yasobanuye ko urugendo aherutse kugirira muri Doha rwari urwo gutembera no kuruhuka, aho yavuze ko yahagiriye ibihe byiza cyane kandi ko ibyo yashakaga gukora yabigezeho.

Yanavuze ko kuba yaragaragaye mu mafoto bidakwiye guhita bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko yari kumwe n’umukunzi we ko ahubwo ko afite n’inshuti bityo ko nabo basohokana.

Yagize ati: “Nshobora kuba ntari njyenyine, nkaba ndi kumwe n’inshuti zanjye. Umukunzi wanjye we akenshi aba afite akazi kenshi, bityo njye ngahitamo kujyana n’inshuti.”

Nyambo kandi yavuze ko muri Doha haba Abanyarwanda benshi, bityo guhura nabo bakifatanya mu gutembera ari ibintu bisanzwe.

Ashimangira ko yishimiye urugendo rwe kandi ko atita cyane ku magambo amuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, kuko we aba azi impamvu y’ibyo akora n’aho ajya.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien