Georgina ntiyajyana na Cristiano ku kibuga cy'indege

Georgina ntiyajyana na Cristiano ku kibuga cy'indege

 May 18, 2023 - 06:55

Georgina Rodriguez umugore wa Cristiano Ronaldo yatangaje ko atajyana n'umugabo we ku cyibuga cy'indege ngo bahamare amasaha abiri.

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n'umunyamideri Georgina Rodriguez yatangaje ko ari amahirwe kuba bifitiye indege yabo yihariye "private jet" n’aho ubundi ntiyari kwihanganira kujyana na Cristiano ku cyibuga cy'ndege cya rusange.

Georgina ibi yabigarutseho muri filime igaruka ku buzima bwe yise "I’m Georgina" mu gice cya mbere cyinyura kuri Netflix.

Yavuze ko iyo biba ngomba ko ingendo bakora bazikoresha indege rusange, atari kwihanganira kumarana amasaha 2 na Cristiano ku kibuga cy’indege.

Georgina Rodriguez ntiyajyana ku kibuga cy'indege n'umugabo we Cristiano Ronaldo 

Atangaza ko ngo byaruta agahagarika kugenda ngo impamvu ni akavuyo byateza kubera ubwamamare bw’uyu mukinnyi.

Ati "Indege yihariye ituma urugendo rworoha. Iyo ngomba kuba ndi ku kibuga cy’indege amasaha 2 na Cristiano nanasara, byaruta nkabireka."

Ikindi kandi Rodriguez yahishuye ibintu agenderaho iyo bagiye kujya mu biruhuko.

Yavuze ko basaba hoteli izabakira kuba ifite ibyumba byinshi, pisine y’umwihariko, kuba babona mu buryo bworoshye ubwato buto bwo gutemberamo, gym, ikibuga cy'abana cyo gukiniramo n'ibindi.