Imbere y'itorero, Chameleone yashimiye Imana

Imbere y'itorero, Chameleone yashimiye Imana

 Feb 26, 2023 - 11:57

Jose Chameleone uheruka gukora igitaramo kitabiriwe n'abantu 20,000 yashimye Imana mu rusengero kubera ko yamukijije Asima ubwo yari afite imyaka 5 akavunika ukuguru ariko akaba akigenda.

Umuhanzi Jose Chameleone ukomoka mu gihugu cya Uganda yatunguranye ubwo yajyaga gusengera mu rusengero rwa Nansana rusanzwe ruyoborwa na Pastor Bugembe Wilson akaba ari nawe wari uyoboye uyu muhango wo gusenga.

Jose Chameleone wakoze igitaramo cy'intangarugero ku ya 24 Gashyantare 2023 yashimye Imana ko yamukijije uburwayi bwa Asima ubwo yari afite imyaka itanu bigatuma akura neza afite ubuzima bwiza.

Chameleone yagize ati "ndashima Imana ko yankijije uburwayi bwa Asima ubwo nari mfite imyaka 5, mfite ubuhamya bwinshi  kuvunika ukuguru ariko nkongera nkagenda. Niyo mpamvu naje gushima"

Pastor Bugembe Wilson yashimiye Jose Chameleone kuba yaje gusenga abasaba ko bajya bahora baza ababwira ko bafite ikaze.

Ati " ibyo byicaro mwicayemo ni ibyanyu, igihe cyose ni karibu hano".

Jose Chameleone yiyegereje Imana ajya kuramya no guhimbaza Imana.

Mu iteraniro, Jose Chameleone yashimiye Imana.