Wizkid yongeye kwereka urukundo Davido bahoze barebana ayingwe

Wizkid yongeye kwereka urukundo Davido bahoze barebana ayingwe

 Nov 18, 2022 - 11:30

Umuhanzi Wizkid uri mu bayoboye abandi mu muziki wa Africa, nyuma yo gusubika gushyira hanze album kubera urupfu rw’umwana wa Davido, yongeye kumwereka urukundo aririmba indirimbo ye nyamara bamaze imyaka barebana ayingwe.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga harimo gucicikana amashusho y’umuhanzi Wizkid arimo kubyina indirimbo ya Davido bahoze badacana uwaka.

Wizkid yeretse urukundo Davido ubwo yabyinaga indirimbo ya Davido mu gitaramo cye akayiherekesha amagambo agira ati “Davido turagukunda”.

Ni mu gitaramo Wizkid yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Madison Square garden iherereye muri New York ku munsi w'ejo, mu nyubako yuzuzwa n’ibihumbi 29 ndetse ikaba yari yakubise yuzuye.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo “Dami Duro” Davido yashyize hanze muri 2012, ayicurangirwa na Dj Tunez basanzwe bakorana ibitaramo.

Ibi byaje bishimangira ko amakimbirane yaba bombi yaba yarageze ku musozo.

Ubusanzwe kuva muri 2016 Davido na Wizkid ntibacanaga uwaka dore ko bigeze no gushyamirana muri 2017 bagafatana mu mashati ubwo bari bahuriye muri Dubai mu bitaramo bya One Africa music festival.

Icyakora muri uyu mwaka byatangiye gucyekwa ko baba bariyunze cyane ko Wizkid aherutse guca amarenga ko bakoranye indirimbo n’ubwo yaheze.

Ubwo Wizkid yari hafi gushyira hanze album ye “More love, Less Ego” kuwa 04 Ugushyingo 2022 yaje kuyisubika kubera urupfu rw’umwana wa Davido witabye Imana kuwa 31 Ukwakira 2022, ibintu byahamije ko aba bahanzi baba bariyunze.

Kuri iyi nshuro Wizkid yahamirije Isi ko ntakibazo bafitanye ubwo yamubwiraga ati “Davido turagukunda” imbere y’abafana ibihumbi 29.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Davido yapfushije umwana w’umuhungu Ifeanyi w’imyaka itatu kuwa 31 Ukwakira 2022, kuwa 06 Ukwakira ashyingiranwa n’umukunzi we Chioma bari barabyaranye uwo mwana.

Wizkid mu rwego rwo kunamira umwana wa Davido, yahinduye amatariki yo gushyira hanze album ye "More Love, Less Ego" ayivana tariki 04 ayishyira 11 Ugushyingo 2022.