Rayvanny niwe wishyuye menshi kurusha Harmonize! Diamond Platnumz yavuze kuri Wasafi

Rayvanny niwe wishyuye menshi kurusha Harmonize! Diamond Platnumz yavuze kuri Wasafi

 Jan 2, 2023 - 17:04

Umuyobozi wa Wasafi label Diamond Platnumz yarebereraga inyungu z’abahanzi nka Harmonize na Rayvanny yatangaje uwarushije undi mu gutanga akayabo ko gusohokamo.

Umuhanzi Diamond Platnumz yahamije ko Rayvanny ariwe wishyuye akayabo kurusha Harmonize kugirango bave muri Wasafi label.

Mu kiganiro uyu muhanzi aherutse kugirana na Wasafi tv abazwa hagati ya Harmonize na Rayvanny uwaba yarishyuye amashillingi (Tzs Shilling) menshi kugirango abashe gusohoka muri Wasafi Label.

Diamond Platnumz adaciye ku ruhande, yavuze ko ari Rayvanny wishyuye menshi.
N’ubwo atigeze avuga umubare aba bombi bishyuye kugirango babashe kwigenga, bivugwa ko Rayvanny yishyuye asaga miliyoni 800 z’ama shilling hanyuma Harmonize akishyura asaga million 500 z’amashiling.

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize niwe wari wavuye muri Wasafi Label mbere kuko yavuye muri iyi nzu 2019 nyuma y’imyaka itanu yari ayimazemo kuko yinjiye muri iyi nzu muri 2014.

Nyuma ya Harmonize, byasabye imyaka ibiri yonyine kugirango mugenzi we Rayvanny nawe asohoke muri Wasafi dore ko we yavuyemo muri 2021 yari yaragezemo muri 2015.

Bivugwa ko Rayvanny yishyuye asaga miliyoni 800 z’amashilingi ya Tanzania.

Harmonize byamusabye kugurisha amazu kugirango abone asaga miliyoni 500 z’amashilingi yo kwishyura ibyamutanzweho.

Diamond Platnumz usanzwe ari umuyobozi wa Wasafi avuga ko kuyisohokamo uba ugomba kwishyura ibyo watanzweho.