Ubukwe bwahagaze nyuma yo gusanga umusore yaravumbye izo yengewe

Ubukwe bwahagaze nyuma yo gusanga umusore yaravumbye izo yengewe

 Apr 18, 2023 - 05:01

Mu karere ka Karongi ubukwe bwahagaze nyuma y"uko ubuyobozi bw'idini rya ADEPR bupimishije umugeni bugasanga atwite.

Amadini menshi ntabwo ashyigikira ko umusore asezerana n'umukobwa nk'umugabo n'umugore ariko harabayeho igikorwa cyo kuryamana mbere.

Iyo basanze bararyamanye mbere, bifatwa nko gukora icyaha bagahanishwa kwiga andi masomo yo kugarukira Imana ndetse no kwihana atandukanye n'inyigisho z'umubano.

Abenshi baryamanye ndetse umusore akaba yatera inda umukobwa, amwe mu matorero abahagarika muri zimwe mu nshingano z'itorero ndetse no ku ifunguro ryera/ritagatifu.

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bwahagaritse ubukwe ku munota wa nyuma ubwo bari batahuye ko umugeni atwite.

Ubukwe bw'aba bombi bwari buteganyijwe Ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023. Nk’uko bisanzwe bigenda muri ADEPR, tariki 14 Mata 2023, buri buke ubukwe buba, ubuyobozi bw’itorero bwapimishije uwo mugeni busanga aratwite buhita buhagarika ubwo bukwe.

Amakuru yemeza ko ubukwe mu rusengero bwahise buhagarara hakorwa imihango yindi isanzwe ariko kujya mu itorero gusezerana birahagarara basabwa kuzabanza kwiga ndetse banafatirwa ibihano byo kuba bararyamanye batabyemerewe.