Nyuma yo kwegukana igihembo cya Grammy awards, Burna Boy ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatangaje impamvu yahagaritse gukina umupira w'amaguru akigira muri muzika.
Amazina nyakuri ni Damini Ogulu wamenyekanye nka Burna Boy muri muzika. Nubwo uyu ari icyamamare muri muzika, ariko yatangiye ari umukinnyi wa ruhago aho kuba umuririmbyi, ndetse akaba yari umuzamu.
Ku bw'ibyo, uyu musore akaba yaratangaje ko yari umuzamu mwiza ariko ko atabikundaga kubera ko yumvuga nta kamaro bifite.

Burna Boy yabayeho umuzamu wa ruhago
Burna Boy ati "Nkunda umupira w'amaguru. Nari umukinnyi mwiza wa ruhago kuko nakinaga mu izamu. Gusa kuba narakinaga mu izamu sinabikundaga kuko abazamu basa nk'aho ntakazi baba bafite, ariyo mpamvu nabigaharitse."
Ati" Numvaga nta kamaro bifite, kuko numvaga nta kenewe cyane mu kibuga kubera ko niyo ntari kuba mpari ikipe yari gutsinda. Ubwo rero sinashakaga gutakaza umwanya wange muri ibyo bintu."
Gusa rero kuba uyu muhanzi yarahagaritse ruhago akajya mu muziki, byaje kumuhira kuko amaze gusohora alubumu esheshatu.
Alubumu yanyuma akaba aheruka kuyisohora muri 2022 aho yayise 'Love, Damini', naho kandi Muri 2020 yari yasohoye "Twice As Tall" aho yaje no gutwara igihembo cya Grammy awards nka alubumu nziza muri 2021.
