Muri iki cyumweru, twamenye ko Cardi B afite indi misatsi itangaje, imisatsi abafana be bishimiye nyuma yo kumubona akora siporo afite imisatsi itukura.
Uburyo Cardi B agaragara byongeye kuvugisha benshi
Afite abayoboke barenga miliyoni 163 kuri Instagram, ariko benshi muri bo, ntabwo bari biteze ko yagaragara yashyizeho imisatsi ifite ibara ryiza ry’umutuku, ndetse aberewe nk'uko byaje kugenda.
Uyu muhanzikazi w'imyaka 30, yagaragaye i Beverly Hills, muri Californiya, atunganya imisatsi ye mishya, yaje kumubera mu buryo budasanzwe.
Uyu muraperikazi, yaje kubihuhura, ubwo imisatsi ye mishya yayihuzaga n'ipantaro itukura hamwe n'agapira gatukura. Si ibyo gusa, kuko yarangejeho amataratara y'umweru n’agakapu gatukura.
Nyuma yo gushyiraho imisatsi mishya itukura, Cardi B yasaga na bike
Ntabwo aribwo bwa mbere muri iyi minsi, abantu bacitse ururondogoro kubera Cardi B, nyuma yo kugaragara mu myambaro ibiri itandukanye, mu birori bya Met Gala.
Umwambaro wa mbere, wari uwo kuva muri hoteri ye, no kujya aho ibirori byabereye. Uwa kabiri, yawambaye ubwo yajyaga kuzamuka ingazi z'inzu ndangamurage ya Metropolitan ahaberaga Met Gala.
Cardi B yatunguye abakunzi kubera uburyo yagaragaye yambaye
Uyu muraperikazi, siwe wenyine ufite imisatsi mishya, kuko umukobwa we w'imyaka itanu, Kulture, yahisemo gusa na nyina, maze umusatsi na we awugira umutuku.