Babiri bapfiriye mu gitaramo muri USA

Babiri bapfiriye mu gitaramo muri USA

 Mar 8, 2023 - 10:58

Abafana babiri bapfuye abandi barakomereka muri USA nyuma y'igitaramo cy'umuhanzi GloRilla wo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Mu gitaramo cyaberaga Rochester muri New York niho iri sanganya ryabereye. Iki gitaramo kiba cyari cyateguwe n'umuraperi Gloria Hallelujah Woods wamenyekanye nka GloRilla mu muziki.

Byose byatangiye ubwo igitaramo cyari gisojwe abantu bari gusohoka, nibwo humvikanye urusaku rw'amasasu nk'uko byatangajwe na Polisi.

Abantu bakimira kumva urusaku rw'amasasu basubiye mu nyubako imbere mu mubyigano aribwo babiri bahise bahasiga ubuzima abandi umunani barakomereka.

Umuhanzi GloRilla wari wakoresheje igitaramo 

Nubwo bimeze gutya, Umuvugizi wa Polisi muri Rochester lieutenant Nicholas Adams yabwiye ABC News ko nta kimenyetso cyemeza ko ari ukurasa kwabayeho.

Umuyobozi mukuru wa polisi, David M Smith avuga ku byabaye yagize ati: "Hari amakuru avuga ko urusaku rwumvikanye, bigatuma abantu bahagarika umutima, ariko ibyo ntibiremezwa."

David M Smith yongeyeho ati " Turi kumva amakuru menshi y'icyaba cyateye urupfu rwa bariya bantu, ko  harimo umubyigano, urusaku rw'amasasu n'ibindi."

Polisi ikaba yatangaje ko umwe mu bapfuye ari umugore w'imyaka 35 ndetse abandi bakaba bari kwitabwaho mu bitaro.

Ibi bikaba bibaye nyuma y'abandi bantu 10 bapfuye ubwo iserukiramuco ryaberega Houston na Texas muri 2021ryari rirangiye.

Abandi bantu basanga 158 nabo bapfuye bazize umubyigano muri Koreya y'Epfo mu mwaka washize ubwo barimo kwizihiza umwaka wari ushize havuyeho kwambara agapfukamunwa.