Miss Aurore yambitswe impeta bwa kabiri

Miss Aurore yambitswe impeta bwa kabiri

 Jan 18, 2023 - 13:58

Nyuma y'uko Miss Kayibanda Aurore wari warambitswe impeta n'umukunzi we Egide batandukanye, biravugwa ko Aurore yabonye undi mukunzi mushya ndetse agahita amwambika impeta y'uko bazabana.

N'ubwo nyiri ubwite atarimo kwerura ngo atangaze ukuri, Inyarwanda dukesha aya makuru yemeje ko Miss Aurore nyuma yo gutandukana na Egide bari barashakanye, ari mu rukundo rushya ndetse yambitswe impeta n'ubwo Aurore ntacyo aratangaza.

Amakuru yo gutandukana kwa  Miss Aurore na Egide yemejwe  nawe ubwo yari mu kiganiro Aurore yakoranye n’umunyamakuru Ally Soudy wamamaye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro hano  mu Rwanda.

Icyo gihe baganira, yavuze kubyo kujya kwiga hanze y'igihugu ndetse avuga no kumubano we na Egide ubwo yemezaga ko batandukanye.

Ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho. Reka nzandike igitabo kirimo ibirambuye byose. Nigisohoka nzababwira.”

Yongeyeho ko nta bintu byinshi byo kuba yavuga ku by’urukundo rwe n'uwari umukunzi we Mbabazi Egide ahubwo ari kwandika igitabo kikazaba gisobanura ibijyanye n’amateka y’urukundo rwe yanyuzemo yose harimo na  Mbabazi Egide.

Icyateye gutandukana hagati y’abo yaturutse ku kutumvikana  n’umunabi wazanywe no kuba Mbabazi Egide yaragiriye urugendo muri Jamaica mu 2018, akaza kugirana ibihe byiza n’undi mukobwa, Aurore yaza kubimenya rikarema.

Ubwo Mutesi Aurore yambikwaga impeta na Egide, kwihangana byaranze araturika ararira.

Igihe urukundo rwe na Egide rwari ruryoshye