Nijye muhanzi wa 2 mwiza muri East African! Bruce Melodie yitatse

Nijye muhanzi wa 2 mwiza muri East African! Bruce Melodie yitatse

 Dec 22, 2022 - 11:09

Umuhanzi Bruce Melodie ukubutse i Bugande, yasize inkuru nyuma yo kuvuga ko ari umuhanzi wa kabiri witwaye neza uyu mwaka inyuma ya Eddy Kenzo muri Africa y’iburasirazuba.

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutaramira abanyarwanda n’abagande mu gitaramo gihuza ibihugu byombi [Kigampala].

Nyuma yo gukora iki gitaramo, Bruce Melodie aganira n’itangazamakuru muri Uganda, yabajijwe urutonde rw’abahanzi batanu bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2022 bakomoka muri Africa y’iburasirazuba.

Mu gusubiza iki kibazo, yavuze ko bigoye gukora urwo rutonde ariko ko ruyobowe na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Bruce Melodie ati “Uwa mbere ni Eddy Kenzo, uwa kabiri ni Bruce Melodie, uwa Gatatu ni Harmonize, uwa kane ni Innoss’B naho uwa Gatanu ni John Floq wo muri South Sudan.

Ni urutonde rutavuzweho rumwe cyane ko hari amazina ataragaragayeho nka Diamond Platnumz usanzwe ufatwa nk’uwambere, Rayvanny wegukanye ibihembo by’umuhanzi mwiza wa East African muri 2022 n’abandi.

Bruce Melodie kandi yabajijwe impamvu adakorana indirimbo n’abahanzi banini bo mu Rwanda nka The Ben na Meddy, avuga ko nta rirarenga bazayikorana bibaye ngombwa.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na King James.

Diamond Platnumz ntari mu bahanzi batanu bitwaye neza muri 2022 mu mboni za Bruce Melodie.

Urutonde rw'abahanzi batanu bitwaye neza muri East African rwakozwe na Bruce Melodie.

Bruce Melodie yishyize ku mwanya wa kabiri mu bahanzi beza muri Africa y'iburasirazuba 2022.