Kanye West yahishuye ko yabaswe na filime z’urukozasoni

Kanye West yahishuye ko yabaswe na filime z’urukozasoni

 Sep 4, 2022 - 06:50

Umuraperi Kanye West yahishuye ko yabaswe n’amashusho y’urukozasoni [Porono] ndetse bikaba byaragize ingaruka ku muryango we.

Umuraperi Kanye Omari West wamamaye nka Kanye West ariko umaze iminsi yiyita Ye, yahishuye ko yabaswe na filime z’urukozasoni [porono] ndetse bikanagira ingaruka mbi ku muryango we kandi ko biri mu byatumye atandukana n’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian.

Mu butumwa uyu mugwizatunga yashyize kuri Instagram ye ariko nyuma akaza kubusiba, yavuze ko porono zasenye umuryango we.

Ni ubutumwa yashyize kuri Instagram ageneye Victoria Villarroel wahoze ari umwunganizi wa Kylie Jenner, umuvandimwe wa Kim Kardashian.

Ubu butumwa Kanye West yashyize kuri Instagram yibutsaga Victoria Villarroel kuba maso akirinda gukoreshwa na Kris Jenner, ureberera inyungu za Kylie Jenner na Kim Kardshian nk’uko yabikoze kuri abo bavandimwe harimo n’umugore we yashoye muma filime y’urukozasoni bikarangira urugo rwe runasenyutse.

Ati “Ntuzemere ko Kris akugira nk’uko yagize Kim na Kylie”.

Yamwibukije ko kujya muri sinema by’umwihariko Hollywood ari nko kujya mu ndiri y’ubusambanyi.

Ati “Hollywood niyo ndiri y’ubusambanyi na filime z’urukozasoni ya mbere ni nabyo byansenyeye urugo. Nabaswe nabyo, Instagram yarabyamamaje”.

Kanye West n’ubwo yabaswe na filime z'urukozasoni ariko yavuze ko atakamba ngo abana be Northy na Chicago west ntibizabagireho ingaruka.

Kanye West watandukanye n’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian akunze kugaragaza ko afite impungenge ku burere abana be bahabwa na Kim mu gihe avuga ko nawe adafite umurongo w’ubizima uhamye.

Kanye West yahishuye ko yabaye imbata y’amashusho y’urukozasoni. Ubu butumwa yabushyize kuri Instagram ariko arongera arabusiba. 

Kanye West niwe muhanzi ufite agatubutse kurusha abandi ku Isi kuko afite asaga miliyari 6 z’amadorali ya America.