Nyuma y’imyaka 20 amashusho yindirimbo ya Madonna yise “American Life” yari yabujijwe gusohoka kubera ko yari irimo ibintu bitavugwaho rumwe kandi biteye ubwoba.
Madonna yasohoye amashusho y'indirimbo ye "American Life"[Getty Images]
Uyu muhanzikazi yahisemo gushyira ahagaragara amashusho yuzuye atabifitiye uburenganzira. Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku ya 21 Mata 2003, yateje impaka nyinshi kubera ibiyakubiyemo bigaragara ko binenga ku mugaragaro politiki ya Amerika n’itangwa ry'amakuru.
Ntabwo bigoye kubona impamvu yateje impaka nyinshi mu ricyo gihe. Aya mashusho amara iminota itanu, atangirana na Madonna aherekejwe n’ingabo zambaye gisirikare. Muri aya mashusho kandi, hagaragaramo abasirikare bari kurwana no gukubita abaturage b'inzirakarengane, amaraso yamenetse ahantu hose.
Amashusho y'inzirakarengane z’intambara yo muri Iraq, intambara yari irimbanyije ubwo amashusho y’iyi ndirimbo yasohokaga, na yo agaragara kuri ecran nini igaragara muri iyi ndirimbo.
Aya mashusho yari agamije gutanga ibisobanuro bya politiki ku ntambara yo muri Iraq, no kwerekana ubugome n’urugomo byabereye muri iyi ntambara.
Madonna yemeye kugira ibyo ahindura mu mashusho ye bashinjaga kwibasira Amerika[Getty Images]
Mu gihe cyo gusohora, aya mashusho yahuye n’ibibazo byinshi kandi kubera iyo mpamvu, Madonna yagabanyije ubukana bw'ibigaragaramo kugira ngo agabanye ibyo banenga, bityo ibashe gusohoka nta nkomyi.
