Amaso yaheze mu kirere ku bafana ba Davido na Wizkid

Amaso yaheze mu kirere ku bafana ba Davido na Wizkid

 Nov 8, 2022 - 09:03

Nyuma yo guhanga amaso album ya Wizkid “More love, Less Ego”, abafana ba Wizkid na Davido baziko izahuriraho aba bahanzi badacana uwaka, amaso yaheze mu kirere nyuma yo gusohora integuza yayo.

Mu mpera z'Ukwakira nibwo ibitangazamakuru byiganjemo ibyo muri Nigeria byatangiye gutangaza ko umuhanzi Wizkid yaba agiye gukorana indirimbo na Davido bamaze imyaka isaga 7 badacana uwaka.

Ibi byatewe n’uko Wizkid yari yatangaje amagambo avuga ko album ye “More love, Less Ego” izatungura abantu kuko kuri iyo album yakoranye indirimbo n’umuhanzi ukomeye kandi batari inshuti. Ibintu byatumye hatekerezwa Davido.

Ibi byongeye guhabwa agaciro ubwo umuhanzi Davido yapfushaga umwana w’umuhungu Ifeanyi hanyuma Wizkid agasubika ishyira hanze ry’iyi album mu rwego rwo kumufata mu mugongo kandi byari bizwi ko badacana uwaka.

Wizkid yasubitse isohoka rya album "More love, Less Ego" ireka gusohoka kuwa 04 Ukwakira 2022, icyakora aho gusohoka kuwa 14 igiye gusohoka ku Itariki 11 Ukwakira 2022.

Amerwe yaje gusubizwa mu isaho nyuma y’uko Wizkid ashyize hanze integuza y'iyi album

Nyuma y’uko byari byavuzwe ko iyi album izajya hanze kuwa 14 Ugushyingo 2022, Wizkid yaje kubihindura atangaza ko izajya hanze kuwa 11 Ugushyingo 2022 ndetse atangaza n’indirimbo ziyigize zitagaragaramo iyo yaba yarakoranye na Davido.

Integuza ya album "More love, Less Ego" ya album yasohotse itariho Davido nk'uko byari byitezwe.

Iyi album aho kugaragaraho Davido nk’uko byari byitezwe, hagaragayeho umuhanzikazi ukizamuka Ayra Starr unagezweho cyane bituma benshi bavuga ko indirimbo bakoranye ishobora kuzakundwa nk’uko byagenze kuri Essence yakoranye na Tems muri 2020.

Wizkid na Davido ntibagicana uwaka nyuma yo gukorana umushinga ugahera.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/urugiye-kera-ruhinyuza-intwariwizkid-na-davido-bashobora-kongera-guhuza-