Uruntu runtu hagati ya Ally Soudy na Yampano

Uruntu runtu hagati ya Ally Soudy na Yampano

 Feb 11, 2023 - 05:18

Nyuma y’uko umunyamakuru wo kuri murandasi Ally Soudy akoranye indirimbo n’umuhanzi Yampano ariko akaryumaho mu kuyamamaza, byamenyekanye ko umwuka utari mwiza hagati yabo.

Ku wa 01 Gashyantare 2023 nibwo Uworizagwira Florien uzwi  nka Yampano mu ndirimbo zirimo “Uwo muntu’ Mayibobo, Uworizagwira” n’zindi yashyize hanze indirimbo yise “Byuka” afatanyije na Ally Soudy.

Kuva iyo ndirimbo yasohoka, uyu munyamakuru yaryumyeho ku bijyanye no kuyisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kandi asanzwe akurikirwa n’abatari bake.

Mu kiganiro The Choice Live twagiranye na Yampano, yavuze ko impamvu uyu mugabo atayamamaza ari uko yashatse ko icururizwa ku mbuga nkoranyambaga ze ikipe ya Yampano ikabyanga bityo nawe agahitamo kubatera umugongo.

Icyakora uyu musore yavuze ko Ally Soudy yishyuye amajwi y’iyi ndirimbo naho ikipe ya Yampano ikareba iby’amashusho. Icyo uyu musore adakozwa ni ukuyishyira ku mbuga nkoranyambaga za Ally Soudy nka Audiomack, Spotify n’izindi zicuruza amajwi kuko ngo atari yabimusabye mbere y’uko ikorwa.

Yampano yagize ati “Yego Ally Soudy niwe wampamagaye ambwira ko akunda inganzo yanjye, yifuzako twakorana indirimbo akaba ariwe uyishyura.

Numvishe nishimye kuko yari aje ari umugira neza, yishyuye audio hanyuma njyewe n’ikipe yanjye twishyura amashusho.

Tugiye gushyira hanze iyi ndirimbo, Ally Soudy yarambwiye ngo arashaka ko tuganira ukuntu iyi ndirimbo twayisohora. Natunguwe no kumva ambwiye ngo audio [amajwi] tuyishyire ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo audiomack, Spotify n’izindi ngo njyewe nsigarane video gusa.

Namusabye ko yadusubiza amafaranga twashoye muri video hanyuma tukayimurekera nabyo arabyanga none arimo kudutera ubwoba ko azaturega. Ubu dutegereje ko aturega tukisobanura”.

Ally Soudy ntakozwa ibyo kwamamaza indirimbo "Byuka" yakoranye na Yampano.

Yampano ari mu rungabangaba ku ndirimbo yakoranye na Ally Soud "Byuka".

Reba byuka ya Yampano na Ally Soudy.