Ku myaka 38 y'amavuko akiri Imanzi! Sibomana Emmanuel yujuje miliyoni y'abamukurikira kuri Instagram

Ku myaka 38 y'amavuko akiri Imanzi! Sibomana Emmanuel yujuje miliyoni y'abamukurikira kuri Instagram

 Mar 29, 2023 - 03:53

Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick mu runana yabaye Umunyarwanda wa gatatu wujuje abamukurikirana miliyoni ku rubuga rwa Instagram.

Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe no kubona umusore utaravugwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga aciye agahigo ko kuba umuntu wa gatatu mu Rwanda wujuje abamukurikirana miliyoni kuri Instagram. 

Nubwo atavugwaga cyane mu itangazamakuru, we ubwe ni itangazamakuru kuko uretse kuba ari n'umunyamakuru ni umukinnyi w'ikinamico urunana inyura kuri Radio Rwanda na BB Gahuzamiryango.

Sibomana Emmanuel wujuje miliyoni y'abamukurikirana kuri Instagram. 

Sibomana Emmanuel ukina mu runana yitwa Patrick, yaciye aka gahigo aza yiyongera kuri Shadyboo na Perezida wa Repebulika Paul Kagame nibo bari bafite ababakurikirana bagera kuri miliyoni ku rubuga rwa Instagram. 

Mu kiganiro Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick mu runana yagiranye na The Choice, yatubwiye ibanga yakoresheje ndeste n'inyungu akura ku kuba afite abamukurikirana benshi ku rubuga rwa Instagram. 

Sibomana Emmanuel yatubwiye ko ubuzima bwo kwamamara yabutangiriye kuri Radio nyinshi yagiye akoraho.

Yagize ati:"Natangiye kuvugira kuri Radio mu mwaka wa 2007 icyo gihe hari kuri radio Salus ariko ntabwo nakoragaho nk'umunyamakuru w'ibihe byose ahubwo kwari kwishimisha no kwimenyereza nk'umuntu urikunda" 

Akomeza avuga ahandi hose yakoze nk'umunyamakuru harimo Radio TV 10 mu mwaka wa 2014, Hot Fm mu mwaka wa 2016, Radio na Television Isango Star, ndetse akora no ku Isibo TV akora ibyegeranyo Isoko y'ubwamamare.

Uretse kandi kuba yarabaye umunyamakuru, Sibomana Emmanuel yigaruriye imitima y'abantu ubwo yinjiraga mu bakinnyi b'ikinamico Urunana aho akina yitwa Patrick akaba yarahereye mu mwaka wa 2012.

Ati " Natangiye kera ndi umwana nkunda urunana njya kuvumba mu baturanyi radio, mu mwaka wa 2010 nibwo nanditse nsaba gukina mu runana bansubiza nyuma y'imyaka ibiri, hanyuma nkora ikizamini ndagitsinda ntangira gukina mu runana gutyo"

Sibomana Emmanuel akina mu Runana yitwa Patrick. 

Yatubwiye ko kandi uretse kuba yaratyaje impano yo gukina ikinamico yari afite, yanungukiye ubwamamare mu ikinamico urunana.

Ati:"Ndashimira cyane umutoza wacu Kubwimana Seraphine udutoza umunsi ku wundi, ubumenyi atwongerera ku mpano dufite nibwo butuma turushaho kugenda gukundwa cyane umunsi ku wundi "

Uretse ibyo kandi, Sibomana Emmanuel ni umugabo wa kabiri mu Rwanda wujuje abamukurikirana miliyoni kuri Instagram.

Ibi byose yatubwiye ko yabigezeho kubera ubumenyi yabyizeho ndetse no kuba yari asanzwe ari icyamamare. 

Mu mwaka wa 2017, nibwo Sibomana yahawe amahugurwa y'ukuntu ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga zakoreshwa neza zikabyarira inyungu uzikoresha.

Sibomana Emmanuel yavuze ko ibanga yakoresheje nta rindi ari kuba yarabyize ndetse no gufashanya buri wese akerekera mugenzi we icyo ashoboye.

Ati "ibanga rya mbere nakoresheje ni ukubyiga nkamenya uko imbuga nkoranyambaga zikora, igihe cyo kugira icyo ushyira kuri izo mbuga nkoranyambaga"

Akomeza avuga ko hari ubundi buryo yakoresheje bwatumye abantu bamenya ko afite konti ya Instagram ndetse no gutuma abantu benshi bayimenya.

Ati " ubundi buryo nakoresheje ni Hashtag, gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibintu biryoheye ababibona, nakoresheje imipira yariho ibirango bya Instagram yange nkayiha abantu bakajya bayambara uwo bahuye akifuza kumenya uwo ndiwe"

Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick mu runana,  yabaye Umunyarwanda wa gatatu wujuje miliyoni y'abamukurikirana kuri Instagram. 

Imbogamizi Sibomana Emmanuel yahuriye nazo mu kwiteza imbere abikesha imbuga nkoranyambaga. 

Sibomana yavuze ko hari byinshi bimubera imbogamizi ku mbuga nkoranyambaga aho hari abashaka kumushora mu butinganyi, abashaka ko konti ye bayifunga ndetse n'izindi nyinshi.

Ati "iyo umaze kugira abagukurikirana benshi, hari abahita bashaka kugushora mu ngeso zitari nziza, hari ubutumwa bwinshi nakiriye bwansabaga ko najya mu butinganyi" 

Akomeza agira ati "uretse n'ibyo, hari abansebya kuko maze gutera imbere ndakeka wabibonye ko barimo bavuga ko ari abahinde bakurikirana gusa, hari n'abashaka kwinjira kuri konti yange ngo bayifunge"

Avuga ku kibazo cy'abavuga ko abamukurikirana afite yabaguze, yemeje ko atabagura akurikije n'ubumenyi afite.

Ati "sindusha amafaranga ba Meddy na The Ben, sinyarusha bano batwika, kandi ntabwo nabona amafaranga yo kugura abamukurikirana kuri Instagram. Ababivuga ni ukubima amatwi nkakora ibinteza imbere"

Yakomeje avuga ko kandi uretse izo mbogamizi ziri rusange, izindi ahura nazo we ku giti cye harimo nk'ibikoresho bicye, abamamaza batari bamenya agaciro k'imbuga nkoranyambaga. 

Ni izihe nyungu Sibomana Emmanuel akura ku mbuga nkoranyambaga. 

Sibomana Emmanuel avuga ko imbuga nkoranyambaga zimutunze ndetse zikamufasha gukemura ibibazo bye bya buri munsi.

Ati "Imbuga nkoranyambaga niho nkura ubuzima bwange bwa buri munsi, amafaranga yo kuntunga, ayo kwishyura inzu, ndetse n'andi yose nkenera. Ku mbuga nkoranyambaga niho nkura ubuzima bwange bwa buri munsi."

Sibomana Emmanuel agira abantu inama cyane cyane urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bibinjiriza gusa aho kuhatwikira kandi bitinjiza.

Indi nama ya Sibomana Emmanuel ni ukwirinda no kunonosora ibyo abantu bandika ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Nubwo akina mu Runana yumvikana nk'umusore, Patrick yavutse mu mwaka wa 1985.