Umufana wa Taylor Swift wari mu nzira atashye avuye mu gitaramo cy’uyu muhanzi yise “Eras Tour” cyabaye mu mpera z’icyumweru gushize muri Houston, yagonzwe ndetse arapfa, agonzwe n’umushoferi wari wasinze.
Jacob Lewis yagonzwe n'umushoferi wari washinze[Getty Images]
Jacob Lewis, w'imyaka 20, yari atashye mu rugo avuye mu gitaramo ubwo imodoka ye yazimaga, maze bikaba ngombwa ko ayivamo kugira ngo agerageze no kuyisunika n’intungu ze.
Mushiki we, April Bancroft, yagumye ku ntebe yumushoferi kugira ngo akomeze ayobore barebe ko yakongera kwaka.
Ubwo Lewis yasunikaga imodoka, Alan Bryant Hayes wari wasinze icyo gihe, yananiwe kuyobora imodok ye, maze aramugonga.
Uyu mushoferi w’imyaka 34, yahise ahunga asiga imodoka ye agenda n’amaguru. Nyuma gato, Lewis bitangazwa ko yapfiriye aho bamugongeye.
Taylor Swift nta cyo yavuze, ariko afana be bakusanyije amadorari 100,000 yo gufata mugenzi wabo mu mugongo[Getty Images]
Amaherezo, Hayes yaje gufatwa ndetse ahita yashinjwa icyaha ndengakamere cyo mu rwego rwa gatatu, no gutwara imodoka yasinze.
Umuryango we watangaje ko washenguwe n’urupfu rw’umwana wabo, mu gihe Taylor Swift we nta cyo arabitangazaho.
