Umwe mu basore uri mu bakunzwe cyane kubera kuvanga imiziki, Klean Herbert wamamaye nka DJ Klean yambitse impeta Steicy bitegura kurushinga mu minsi ya vuba aha.
Ubwo yabinyuzaga ku mbuga nkoranyambaga ze, DJ Klean yagaragaje ibyishimo nyuma yo kwambika Steicy impeta y'urudashira hanyuma nawe akabyemera.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye, DJ Klean yagize atti“Umutima wanjye wose ku buzima bwanjye.”
Steicy nawe abonye ibyo, umutima we wigaruriye DJ Klean ntiwamwemereye guhisha amarangamutima ahubwo yereka isi yose ikimuri ku mutima ko ari amashimwe.
ati “Nzahora nshima Uwiteka kubera gukiranuka kwe, nzaririmba ibisingizo by’izina ry’umwami usumba byose!”
Dj Klean asanzwe akundwa n'abatari bake kubera buhanga bwe mu kuvanga imiziki ndetse kubera ubwo buhanga, 1K entertainment ya DJ Pius yaramubengutse imugira umwe mu bagize 1K Entertainment.

DJ Klean yambitse impeta umukunzi we Steicy

Inshuti n'abavandimwe bishimiye urukundo rwa DJ Klean na Steicy.
View this post on Instagram
