Umunya-Nigeria w'umuririmbyi David Adeleke uzwi mu muziki nka Davido, yatangaje impamvu yifata nk'Umwami w'injyana ya Afrobeats.
Mu kiganiro Davido aheruka kugirana na Billboard News, akaba yaratangaje ko kuba ari Umwami w'injyana ya Afrobeats ntawe babijyaho impaka kuko n'ikinyamakuru Forbes cyabitangaje.
https://thechoicelive.com/papa-yoherezaga-polisi-ikadufunga-iyo-nabaga-ndi-mu-gitaramo-davido
Akaba yaravuze ko impamvu iki kinyamakuru cyabitangaje, ari uko ngo buri bihe ahorana inzozi zo kwagura no gukundisha iyi njyana abantu bo mu Burengerazuba bw'isi.
Ati " Ninge muhanzi wa mbere wa Afrobeats wasinye muri Label ya mbere mpuzamahanga." Akaba yari ashatse kuvuga ko yavuguruye amasezerano yari afitanye na Sony music guhera mu 2016.

Umuhanzi Davido yifata nk'Umwami wa Afrobeats
Umunyamakuru akaba yaramubajijie uko yiyumvaga kuba Forbes yaramutangaje nk'Umwami wa Afrobeats, nawe ati " Ndibaza ko ari byo cyane kubera ko ngewe mba ahantu habiri icyarimwe."
Ati " Mba muri Amerika, kandi niho nize amashuri yange igihe kinini muri Alabama. Buri gihe nakwirakwije inkuru nziza y'umuco wo muri Afurika, indyo yaho, Imyambarire n'ibindi."
"Ku bw'ibyo, iyo ndimo gukora umuziki, inzozi zange biba ari ukugera hose. Ati, iyo nkoze umuziki ukagera hose bigenda bite? Urabizi ko ari nge wa mbere wasinye muri Label mpuzamahanga."
Nyamara nubwo Davido yiyise Umwami wa Afrobeats, ariko kandi hari n'abandi bahanzi bakomeye barimo: Burna Boy, Rema, Wizkid n'abandi kuburyo iryo kamba atari buri umwe warimwambika.
