Umuririmbyi Paul van Haver wamenyekanye nka Stromae akaba anafite inkomoko mu rwa Gasabo, ariko akaba aba mu Bubiligi, yasubitse ibitaramo yari afite.
Stromae abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, akaba yatangaje ko, kubera ibibazo by'ubuzima afite yahagaritse ibitaramo byose yari afite kugera mu mpera za Gicurasi 2023.
Kuri iyi mpamvu, akaba yagize ati " Mbabajwe no kubasangiza amakuru y'umubabaro kuri nge, kubera ko mfite ibibazo by'ubuzima bizatuma nta hura namwe nk'uko byari biteganyijwe."
Ikindi kandi akaba yongeyeho ko akeneye kuba ari kumwe n'umuryango we kugira ngo azagaruke ameze neza ndetse ari kumwe n'itsinda rye ryose.

Stromae yasubitse ibitaramo yari afite mu Burayi
Nubwo bimeze gutya, ariko Stromae ntiyigeze atangaza mu by'ukuri ikibazo cy'ubuzima cyatumye asubika ibitaramo yari afite.
Stromae akaba yari afite ibitaramo bizengura imigi inyuranye mu Burayi ku va muri Mata.
Ubundi rero, Stromae akaba yendaga kuzenguruka mu migi inyuranye harimo: Amsterdam, London, Rome, Lyon, Berlin, Brussels, Lille, na Paris, aho yari kuzaba amurika Alubumu ye "Multitude."
Tugarutse kuri Stromae, bikaba ari indi nshuro atenguha abakunzi be ko azabaririmbira ariko akabisubika habura gato.
Muri 2015 akaba nabwo yarasubitse ibitaramo yari kugirira kuri uyu mu gabane w'ubwiza wa Afurika.
Ku bw'ibyo, umwaka washize akaba yaraje gutangariza ikinyamakuru the Guardian ko yari arwaye Malariya.
Stromae akaba yaravukiye i Brussels mu Bubiligi, kuri Nyina w'Umubiligi ndetse na se w'Umunyarwanda nubwo yaje kwicwa muri genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994.
Muri rusange uyu musore yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2010 mu ndirimbo ye Alors On Danse ya mwamamaje mu isi yose.
