Desiigner yahuye n'ibibazo byatumye yikinisha mu ndege

Desiigner yahuye n'ibibazo byatumye yikinisha mu ndege

 Apr 25, 2023 - 13:38

Umuhanzi w'umuraperi Desiigner byamenyekanye ko yikinishirije mu ndege akaba ariyo mpamvu yasabye abakunzi be kumusengera kuko afite ibibazo byo mu mutwe.

Umuraperi wamenyekanye mu ndirimbo Panda, Desiigner ukomoka muri letazunze ubumwe za America ku wa kane tariki ya 20 mata 2023 yatangaje ko arimo guca mu bihe bitoroshye kubera ko afite ibibazo byo mu mutwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, icyo gihe yagize Ati: “Mu mezi ashize ntabwo nari meze neza, gusa nagerageje guhangana n'ibyo nari ndimo kugenda mpura nabyo. Mu gihe nari nagiye mu gitaramo mu gihugu cya Thailand, byabaye ngombwa ko njya mu bitaro, kubera ko icyo gihe ntabwo natekerezaga neza.” 

Yatanagje ko ubwo yafataga indege agarutse muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yakoreye ishyano mu ndege aho byamenyekanye ko yaje arimo kwikinisha mu ndege.

agize ati“ Bampaye imiti biba ngombwa ko mpita noherezwa mu  rugo. Mfite isoni ku bikorwa byanjye byabereye muri iyo ndege."

Yatangaje ko akigera muri Amerika yahise atangira kujya gufata imiti yo kumukiza uburwayi bwo mu mutwe bwatumye akora ayo marorerwa mu ndege ubwo yavaga mu gihugu cya Thailland.

Desiigner w'imyaka 25 yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo Panda yamuhesheje igihembo cya Grammy, ibyo byo kwikinisha bikaba byaramubayeho mu ndege ubwo yavaga gukora igitaramo mu gihugu cya Thailland.