Ni umwe mu bahanzi bamaze kugera ku bigwi mu muziki Nyarwanda ndetse akaba ari no mu barwanye inkundura kugira ngo injyana ya Hip hop ikundwe kandi yubahwe.
Ku myaka 17 amaze muri muzika Nyarwanda yatanze inama ku bahanzi bakizamuka by'umwihariko abakora injyana ya Hip hop.
Dore Inama 3 yahaye Abaraperi bakizamuka
Ubwo yari mu kiganiro na Thechoicelive yatangaje ko niba uri umuhanzi ukizamuka ikinyabupfura kigomba kuza ku isonga, ati " Iteka ibyo wakora byose nta kinyabupfura ufite ntacyo wageraho, naho wabigeraho ntacyo byakumarira."

Riderman yatanze inama ku baraperi bakishakisha
Yongeyeho ati" Iyo ufite ikinyabupfura, wongeraho gukora cyane, kuko muri muzika habamo ingorane nyinshi, rimwe narimwe ukumva wabihagarika, ariko iyo ufite icyo ushaka kugeraho urakomeza ugahatana."
Ikindi kandi uyu muhanzi akaba yaratangaje ko niba ushaka kuzamuka muri muzika, ibyo wakora byose udasenga ntacyo byakumarira ati" Gusenga birafasha kuko Imana niyo ikuyobora."
Ibisumizi bifasha abahanzi banyuranye
Riderman ufite inzu itunganya umuziki yise Ibisumizi, yatangaje ko nubwo badafite abahanzi bahoraho bakoreramo umuziki, ariko bafasha abahanzi bakizamuka nk'uko yigeze kibitangaza.
Ati " Habaho igihe Umuhanzi aza atugana nta mafaranga afite, akatwumvisha indirimbo ye tukamufasha. Hari ibintu byinshi dukora gusa rimwe narimwe ntibimenyekane ariko turabikora."

Mu ibaranga rikomeye Riderman afasha abahanzi bakizamuka mu nzu ye y'Ibisumizi ikora umuziki
Yakomeje avuga ko bitegura kwakira n'abandi bahanzi benshi mu minsi izaza nubwo n'ubundi babikora.
Riderman afite murumuna we w'umuhanzi
Ubwo yari muri iki kiganiro kandi yakomoje kuri murumuna we w'umuhanzi, avuga ko nawe yatunguwe no kumva bamuhamagara bamubwira ko afite murumuna we uzi kuririmba
Ati " Social yarampamagaye ambaza ibya Petit frère w'umuhanzi, gusa mubwira ko ntazi ko azi kuririmba. Ambwira ko abizi cyane, nange muhamagaye numva arabasha, hanyuma muzana mu Bisumizi. Ubu tumaze kumukorera alubumu iriho indirimbo 13."
Riderman yaba ariwe muhanzi uhabwa amafaranga menshi iyo yatumiwe?
Ubwo yabazwa kuri iki kibazo, Riderman yasubije ko ntacyo abiziho kuko ataba azi amaserano abandi bahanzi basinya iyo bakoze amasezerano.
https://thechoicelive.com/Riderman-yazonzwe-nurukumbuzi-ubwo-yari-mu-Burayi
Gusa abakurikirana umuziki Nyarwanda, bemeza ko Riderman yaba ari mu bahanzi bafata agatubutse iyo batumiwe bigendeye ku bafana yibitseho.
Ese Riderman yaba yarageze ku nzozi ze?
Ubwo yasubiza kuri iki kibazo akaba yaravuze ko nk'abandi bose, iyo ugeze ku ntego runaka uba wifuza kugera kuyindi yisumbuyeho, ati " Ndacyafite byinshi byo gukora."
Ikindi akaba yaravuze ko muri alubumu icumi zose afite, iteka hari indirimbo ahora yumva zirimo: Urugamba, Umurashi, Umwana w'umuhanda ndetse na Rutenderi.
Ikiganiro cyose Riderman yagiranye na Thechoicelive
Muri rusange Riderman akaba yarashimiye abafana be bamukunda batari bamubona, ati " Abo Imana ijye ibaduhera umugisha kuko nibo batuma tuba abo turibo."
Gusa avuga ko muri iyi minsi hagiye kuba ibitaramo binyuranye mu Ntara zinyuranye bazahagera bakamwibonera.
