Miss Uganda 2023 yatangaje isano afite mu Rwanda

Miss Uganda 2023 yatangaje isano afite mu Rwanda

 Mar 23, 2023 - 15:09

Miss Uganda 2023 Hannah Karema nyuma yo gutorwa ku bwiganze bw'amajwi asaga 75,000, yatangaje ko avuka muri Uganda ariko afite umubyeyi ukomoka mu Rwanda.

Miss Uganda 2023, Hannah Karema Tumukunde yatumye abantu bo muri Uganda bacika ururondogoro bavuga ko nubwo yabaye Miss Uganda ariko avuka mu Rwanda. 

Ukurikije izina rye rya nyuma, Tumukunde bihita byumvikana ko ari izina ry'irinyarwanda akaba ari naho bahereye bavuga ko uyu mukobwa yaba ari umunyarwandakazi.

Mu kiganiro Miss Hannah Karema Tumukunde yagiranye na MC Kats uri mu bakunzwe mu myidagaduro yo muri Uganda, yamubwiye ko avuka ku mubyeyi umwe w'umunyarwanda ndetse n'umugande.

Ati :“Jye ndi umunya-Uganda wavukiye muri Uganda ariko uvuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwandakazi n’undi ukomoka muri Ankole ho muri Uganda.”

Miss Hannah Karema Tumukunde uvuga neza Icyongereza, Ikinyankole, Ikigande yatangaje ko azi kuvuga n’Ikinyarwanda.

Miss Hannah Karema yegukanye iri kamba nyuma y'igihe kirekire iri rushanwa ritaba kubera icyorezo cya Covid-19. 

Miss Uganda 2023 Hannah Karema ari muri ba ninyampinga beza babayeho muri Uganda dore ko yatowe ku kigero kiri hejuru cyane.