Israel Mbonyi yagize ibyago

Israel Mbonyi yagize ibyago

 Jan 12, 2023 - 10:05

Umuhanzi wo mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Israel Mbonyi uri muri Australia yapfushije Sekuru.

Umuramyi Israel Mbonyi ukunzwe cyane mu Rwanda no muri Africa y’uburasirazuba binyuze mu ndirimbo zomora imitima y’abazumva cyane ko bamaze kuba benshi kuko asigaye aririmba no mu cyongereza, yatangaje ko yagize ibyago byo gupfusha Sekuru.

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023, Mbonyicyambu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko aho ari muri Australia yakiriye inkuru y’akababaro imubwira ko uyu mubyeyi yakundaga cyane yatabarutse.

Israel Mbonyi yakiriye iyi nkuru mbi ari muri Australia aho yagiye mu bitaramo byo kuzengurutsa album ye “Icyambu” yakunzwe cyane.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Uyu muhanzi aherutse gukora amateka mu Rwanda yo kuba umuhanzi wa mbere wujuje Bk Arena mu gitaramo cyo kumurika album ye “Icyambu” cyabaye kuri Noheli ya 2022. Bivugwa ko muri Arena harimo abafana 7500 nyamara ijyamo 10,000. 

Uyu muhanzi kandi yari aherutse gukorera igitaramo mu Burundi.

Umuhanzi Mbonyi yapfushije Sekuru yakundaga cyane.