Zari Hassan yongeye kwifatira ku gahanga umugabo we watabarutse

Zari Hassan yongeye kwifatira ku gahanga umugabo we watabarutse

 May 6, 2023 - 04:59

Umunyemari Zari Hassan yatanze impamvu atari gushyingiranwa n'umugabo we witabye Imana Ivan Ssemwanga, arangije ashimagiza Shakib wamwabitse impeta.

Umunyamideri akaba n'Umuherwe Zari Hassan wabanye n'abagabo banyuranye barimo Ivan Ssemwanga, Diamond Platinumz ndetse Shakib Lutaya uheruka ku mwambika impeta vuba aha, yatanze impamvu atari gushyingiranwa n'uyu Ivan Ssemwanga.

Nubwo Zari Hassan yabanye n'abagabo benshi ndetse bakanabyarana, ariko muri abo bose nta n'umwe wari wakamwambitse impeta kugera ubwo Shakib Lutaya yayimwambikaga mu bihe bishize.

Zari na Ssemwanga witabye Imana mu 2017, babanye imyaka irenga icumi, babyarana abana batatu, nyuma uyu mugore arongera abyara abandi babiri ku muhanzi Diamond Platnumz.

Zari Hassan ntabwo yari gushyingiranwa na Ivan Ssemwanga 

Zari ajya gutandukana na Ssemwanga, akaba yarashinjaga umugabo we kumukorera urugomo no kumukubita, gusa undi yarabihakanaga.

Mu kiganiro yagiranye na NTV Uganda mu Ukuboza 2015, Zari yavuze ko yagerageje ibishoboka byose ngo asigasire umubano we na Ssemwanga ariko ntibigire icyo bitanga.

Zari w'imyaka 42, kuri uyu 05 Gicurasi 2023, yongeye kugaruka mu itangazamakuru avuga ko atari kwambikana impeta n'uyu Ivan Ssemwanga ngo kubera yamuhohoteraga cyane, agaruka no kuri izi ngingo tuvuze haruguru.

Mu magambo ye yagize ati " Ntabwo nari gushyingiranwa na Ivan, kubera ibyo yankoreraga. Gusa kuri ubu mfite umugabo nkunda Shakib kandi mba numva nishimiye kuba umugore we.

Zari Hassan na Shakib wamwambitse impeta 

Yongeyeho ati " Kuri ubu Ivan muvuga nka se w'abana bange ariko sinari gushyingiranwa nawe. Ariko Shakib we yashyize impeta ku rutoki rwange kandi abikora kumugaragaro. Ndamukunda cyane rwose umugabo wange. Kandi harimo itandukaniro na se w'abana bange kuko mba numva ari byiza kuba umugore we." 

Nyamara nubwo Zari avuga ko atari gushyingiranwa nawe, yumvikanye mu myaka yashize avuga ko amukumbuye cyane.

Mu butumwa yari yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yari yavuze ko uyu mugabo bahoze babana bakanabyarana ari uw’ibihe byose mu buzima bwe n’umuryango yamusigiye.