Rema yanditswe mu gitabo cy'abaciye uduhigo ku isi

Rema yanditswe mu gitabo cy'abaciye uduhigo ku isi

 May 7, 2023 - 06:56

Umuririmbyi wo muri Nigeria Rema yanditswe mu gitabo cy'abantu baciye uduhigo ku isi n'indirimbo ye 'Calm down'.

Mu itangazo ryasohotse ku rubuga rw'abakoze uduhigo kurenza abandi mu isi, (The Guinness World Book of Records) batangaje ko umuhanzi Rema n'indirimbo ye Calm down binjiye mu mateka kubera gukundwa cyane.

Kugira ngo iyi ndirimbo ye yinjire muri Guinness World Book of Records, ni uko yakoze amateka yo kuza ku mwanya wa mbere ku mbonerahamwe ya Middle East and North Africa (MENA).Iyi ikaba ariyo ya mbere ku isi y'indirimbo zikunzwe.

Calm down ya Rema ikaba yarashyizwe ku rutonde rwa MENA na Federasiyo mpuzamahanga y’inganda zikoresha amajwi (International Federation of the Phonographic Industry) IFPI. Ibi bikaba byarabaye ku ya 29 Ugushyingo 2022.

Iyi ndirimbo kandi yaje ku isonga mu mezi arenga abiri kuri uru rutonde rwa MENA.

Nk’uko byatangajwe, Rema akaba yarabonye umwanya wa mbere ku mbonerahamwe ya mbere y’akarere ku isi ndetse n’imbonerahamwe ya mbere yemewe mu Burasirazuba bwo hagati no muri Afurika y'Amajyaruguru (MENA).

Ku bw'iyo Rema akaba yiyongereye kubandi bahanzi bo muri Nigeria bageze muri iki gitabo, barimo Femi Kuti na Wizkid.