Bruce Melodie yishyizeho tatuwaje [tattoo] z’abana be

Bruce Melodie yishyizeho tatuwaje [tattoo] z’abana be

 Sep 27, 2022 - 10:21

Umuhanzi Bruce Melodie uri mu gihugu cy’u Buhinde yishushanyijeho tatuwaje [tatoo] z’abana be babiri b’abakobwa.

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie akaba ari mu bafite indirimbo zigezweho cyane muri iyi minsi, yishushanyijeho amafoto y’abana be babiri ibizwi nka Tattoo [Tatuwaji].

Uyu muhanzi urimo kubarizwa mu gihugu cy’u Buhinde yashyize Tattoo ku kuboko kwe amafoto y’abana be babiri yandikaho ijambo “Pride” risobanuye “Ishema”.

Ibi yabikorewe na sosiyete yitwa “Tantra Tattooist” usanzwe ikora ibijyanye no gushushanya ku mibiri. Mu mafoto uru rubuga rwashyize ahagaragara, Bruce Melodie ku kuboko kw’ibumoso hariho amafoto y’abakobwa be babiri Itahiwacu Britta na murumuna we udakunze kuvugwa mu itangazamakuru.

Uyu muhanzi yerekeje mu Buhinde nyuma yo kuva mu gihugu cy’u Burundi aho yakoreye ibitaramo bibiri ariko akanafungirwa yo.

Uyu muhanzi kandi aherutse gushyira hanze indirimbo “l’aise” yakoranye na Innoss’B wo muri Congo ndetse na “Urabinyegeza” yakoranye mu Burundi afunguwe.

Bruce Melodie yishyizeho Tattoo y’abana be mu gihe, umuhanzi mugenzi we Christopher Muneza yari yishushanyijeho tattoo ya mama we witabye Imana.

Amafoto ya Bruce Melodie yishushanyijeho tattoo z’abana be babiri b’abakobwa.

Umuhanzi Bruce Melodie yiyanditseho ijambo "Pride" bisobanuye "Ishema" ku bana be.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)