Nyuma y’umunsi umwe indirimbo “Amashu” yujuje miliyoni 3 z’abarebyi, “Inana” yakoze amateka yo kuba indirimbo ya mbere y’umunyarwanda yujuje miliyoni 5 z’abayirebye kuri YouTube muri uyu mwaka wa 2022.
Nyuma y’amezi atandatu igiye hanze “Inana” ibaye iya mbere igejeje iyi mibare, ihita aba indirimbo ya mbere y’umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu igize uyu mubare mu gihe gito.
Iyi ndirimbo kandi ibaye iya kabiri ibashije kugera kuri uyu mubare mu bahanzi nyarwanda muri rusange nyuma ya “Why’ ya The Ben , na “My Vow’ ya Meddy basanzwe bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Chriss Eazy ubarizwa muri Giti Business Group iyobowe na Junior Giti aherutse kwegukana ibihembo bibiri muri’Kiss Summer awards” harimo icyo kugira indirimbo nziza “Inana” n’umuhanzi mushya mwiza.
Inana ya Chriss Eazy yegukanye igihembo cy'indirimbo nziza.
Chriss Eazy yegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya mwiza.
Inana ya Chriss Eazy yujuje miliyoni 5 z'abayirebye kuri YouTube.
Iyi ndirimbo kandi igiye muri nkeya z’abanyarwanda zifite miliyoni 5 kuzamura arizo “My Vow’, “Slowly, Ntawamusimbura, na Queen of Sheba’ za Meddy, “Why’, Vazi’ “Thank You’ za The Ben, ‘On fire’ ya Andy Bumuntu, , ‘Mavie’ ya Social Mula, Katerina' ya Bruce Melodie n’izindi nkeya.
View this post on Instagram
Reba Inana ya Chriss Eazy.