Mimi wavugwagaho gukubita Meddy, yamuhumurije ku gihe amaze arara arira

Mimi wavugwagaho gukubita Meddy, yamuhumurije ku gihe amaze arara arira

 Jan 15, 2023 - 04:07

Mimi yongeye kwihanganisha Meddy umaze igihe mu gahinda gakomeye katurutseho inganzo ye yo guhimba indirimbo "Grateful"

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy, ku munsi w'ejo nibwo yasohoye indirimbo y'Imana nyuma y'umwaka adasohora indirimbo yinjiriye mu ndirimbo yise Grateful yo gushimira Imana kubera ibihe bibi amazemo iminsi harimo kubura umubyeyi we  kuwa 14 Kanama 2022.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Meddy yanyujije ubundi butumwa ku rubuga rwe rwa Instagram avuga agahinda amazemo iminsi nyuma yo kubura umubyeyi we agahora mu gahinda ndetse rimwe na rimwe akarara arira ariko umugore we wamubereye intwari akamuba hafi ndetse akamuhoza akamuhumuriza.

Nyuma yo gushimira uyu mugore we, Mimi yagiye ahatangirwa ibitekerezo (comment) aramuhumuriza mu magambo meza agira ati: ”Uri urutare rwanjye mukundwa reka urumuri rwawe rukomeze kumurika.” 

Indirimbo Grateful ya Meddy yavugishije abantu benshi kubera ko bisa nkaho yayishishuye Indi ndirimbo ye yitwa "Ntawamusimbura" ndetse video ye ikaba igaragara nk'aho nayo yayishishuye.

Ibi byatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga batangira kuvuga ko Meddy atakiri ku gasongero k'umuziki nyarwanda ahubwo ko abantu bakwiye guha icyubahiro umuhanzi Bruce Melody ko ariwe uhetse umuziki nyarwanda ku bitugu bye.

Mimi umugore wa  Meddy ndetse n'umugabo we bamaze igihe mu gahinda byatumye begura inganzo baririmba Grateful.