Muri iki Cyumweru nibwo uyu muraperi yavuze ko mu buryo bwo kunamira ndetse no guha icyubahira umunyamuziki akaba n'umwami w'injyana ya Reggae Bob Marley yashushanyije ishusho y'uyu muhanzi ku kaguru ke.
Nyakwigendera Bob Marley yatabarutse ku wa 11 Gicurasi 1981, ku myaka 36 y'amavuko. Future amaze igihe kinini avuga ko akunda Bob cyane. Mu mwaka wa 2017 yatangaje ko akunda umuziki wa Reggae kandi ko Marley ari umuhanzi azakunda ibihe byose.
Yagize ati: “Bob Marley ni umuhanzi nkunda mu bihe byose kandi ndi umufana ukomeye wa Reggae. Umuziki we, wanteye inkunga mu buryo bwinshi kandi nishimiye rwose kuba narashoboye kubyibonera. Warakoze kuri byose Bob. "
Muri videwo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram igaragazako bagiye gushyira tatuwaje ku kagura, iruhande hariho indi tatuwaje nini ya Martin Luther King waharaniye uburenganzira bw'Abirabura muri Amerika.
Abakunzi ba Bob Marley bishimiye ibyo uyu muhanzi yakoze bamwe baranditse bati. "Izuba rirashe Ikirere kimeze neza." Abandi bati "Umunyabigwi mu muziki no mu mwuka, Jah Bless."
Umuraperi Future akaba afatwa nk'umwe mu baraperi bakomeye bo muri iki gisekuru. Nubwo akomeye, ariko ntabwo aragera ku rugero rwa Bob Marley avuga ko akunda byahebuje.