Ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette bwasize inkuru i musozi

Ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette bwasize inkuru i musozi

 Feb 11, 2023 - 12:49

Umuramyi Annette Murava n’umunyarwenya Bishop Gafaranga barushinze kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023 ariko nta muntu wundi utari umutumirwa wari waramenye iyo nkuru ndetse ntawemerewe gufatira amashusho muri ubu bukwe.

Nkuko bisanzwe bimenyerewe, akenshi ubukwe bwinshi bukunze gutahwa ku munsi wo ku wa Gatandatu ari nabwo uyu munsi mu ibanga rikomeye cyane habaye ubukwe bw'umunyarwenya Bishop Gafaranga ndetse n'umuramyi Annette. 

Muri ubu bukwe, hateguwe abasore b'ibigango baje kugirango bakumire abantu bashobora kuza kwinjira ntawufite ubutumire bwe nkuko bari barabimenyeshejwe.

Aba basore kandi ntabwo bakumiriye abataratumiwe gusa, bakumiriye kandi abantu bashakaga gufata amashusho muri ubu bukwe  byari bibujijwe ndetse kuri ubu nta foto cyangwa se video yafashwe wabona iri ahagaragara.

Nubwo Bishop Gafaranga mu mwaka wa 2020 yari yaratangaje ko afite umwana w'imfura wujuje imyaka 8, ntibyababujije gukora ubukwe nkuko bigaragara ku rupapuro rw'ubutumire. Mu 2019 nabwo yari yavuzeko afite umugore n'abana batatu. Uwo mugore yamubujije kugira icyo atangaza mu binyamakuru. Bari basanzwe babana I Remera ahazwi nko ku Cya Mutzig. 

Kuri ubu amakuru ahari ahamya ko Bishop Gafaranga yakoze ubukwe na Annette Murava akaba umugore we wa kabiri nyuma y’uwo babanye kuva mu myaka yo hambere mu buzima busharira.