Travis Scott ashobora kuba nyuma na nyuma yatewe ipine n'aba-Kardashians

Travis Scott ashobora kuba nyuma na nyuma yatewe ipine n'aba-Kardashians

 May 4, 2023 - 10:34

Travis Scott wari umaze igihe ari umwami mu ba-Kardashians, ashobora kuba yavuye ku ibere.

Umuraperi akaba n’umuhanga mu kwerekana imideli Travis Scott afitanye abana babiri na Kylie Jenner, umuhererezi mu muryango wa ba  Kardashian. Bamaze imyaka myinshi baziranye kandi babyaranye umwana w’umukobwa Stormi n’umuhungu Aire, ariko baherutse gutandukana. Mu by’ukuri, gahunda nyinshi za Travis Scott zaramuhugije cyane ku buryo zitamuhaye agahenge ko kubasha kumarana umwanya uhagije na Kylie Jenner n'umukobwa wabo. Ariko, babyaranye umwana wa kabiri batitaye ko basa nkaho barangije gutandukana. Nubwo ari umuraperi wageze kuri byinshi, Travis Scott nawe yahuye n’ibibazo bikomeye muri kimwe mu bitaramo bye.

Kylie Jenner afitanye abana babiri na Travis Scott[Getty Images]

Twese twibuka ibyago byabereye muri  Astroworld Music Festival byashyize Travis Scott mu rwobo rwari rugoye kwikuramo. Kuva mu birego byatanzwe n’imiryango myinshi yabasize ubuzima muri kiriya gitaramo, kugeza ku bindi bibazo bikomeye byaturutse kuri ibyo, Travis ntawamuciraga akari urutega. Noneho kuba Kylie Jenner acuditse n’umukinnyi wa firime, Thimoteé Chalamet, Travis Scott asa nkaho atagifite umwanya mu muryango wa Aba-Kardashians.

Isabukuru y’amavuko ya Travis Scott yari mu cyumweru gishize

Igihe cyose iyo umwe mu bagize umuryango wabo afite isabukuru, Kardashians na Jenners bose bakunda kubishyira ku mbuga nkoranyambaga. Urebye ko Travis Scott ari se w’abana ba Kylie, abantu bose bari biteze ko uyu munyamideri aza kumwifuriza isabukuru. Ariko, ibi ntibyigeze bibaho cyangwa ntibyabaye guhera ku wa Kabiri, tariki 2 Gicurasi. Aracyari se w’abana babiri ba Kylie Jenner. Benshi bibaza niba ibi bifite aho bihuriye n’inkuru y’urukundo Kylie aherutse kugirana na Chalamet, bishoboka cyane ko ari ko kuri.