Burya nta mwana afite ahubwo ari mu rukundo! Miss Aurore yahishuye byinshi

Burya nta mwana afite ahubwo ari mu rukundo! Miss Aurore yahishuye byinshi

 Nov 30, 2022 - 08:48

Miss Kayibanda Mutesi Aurore wabaye nyampinga w’u Rwanda 2012 ndetse hari n’abavuga ko ariwe Nyampinga w’ibihe byose u Rwanda rwagize, yatangaje byinshi ku rukundo rwe na Egide wari umugabo we , yavuze kandi ku buzima bwe, ahakana amakuru yavugaga ko yabyaye umwana.

Benshi bavuga ko ariwe Miss Rwanda w’ibihe byose, Miss Kayibanda Mutesi Aurore yatangaje byinshi ku buzima bwe bwite bumaze igihe byaragizwe ubwiru.

Uyu mukobwa wongeye guhamya ubukobwa bwe, avuga ko atigeze abyara nk’uko byavugwaga, yabitangaje binyuze mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram bizwi nka “Mbaza nkusubize”.

Mbere y’iki kiganiro byari bizwi ko Aurore na Mbabazi Egide batakiri kumwe kuko uyu mugore yari yarabitangaje, avuga ko bananiwe guhuza hanyuma bagatandukana.

Mu bibazo byinshi byari bitegerejwe, byari ibyibandaga ku rukundo rwe, umwe yamubajije niba afite umukunzi cyangwa se hari uwo kurebana aka ko mu shisho ati “Ufite bf or fiance i mean your relationship status?"

Miss Kayibanda Aurore ntiyazuyaje kuko yahise yemera ko ari mu rukundo ati “Yes I'am in relationship" ashimangira ati “Yego ndi and mu Rukundo”.

Iki kibazo nticyari cyonyine kuko undi yahise amubaza niba azongera gushaka umugabo. Nawe ahita amwemerara ko azashaka undi mugabo nyuma ya Egide Mbabazi.

"Ese wumva uzashaka undi mugabo? Miss Aurore igitaraganya ahita agira Ati "Nzashakwa rwose, urakoze."

Uyu mugore kandi yavuze ko nta mwana yigeze abyarana na Egide Mbabazi.

Uyu mugore yahishuye ko intekerezo zo kwandika igitabo cy’u rukundo rwe yazihinduye.

Mu kiganiro yari aherutse kugirana na Ally Soudy yari yavuze urukundo rwe na Mbabazi Egide azarwandika mu gitabo kugirango abantu bamenye byinshi kuri rwo, icyakora kuri iyi nshuro yavuze ko afite kubwira abantu ibindi bintu bifite icyo bibamarira.

Miss Aurore yahakanye kwandika iki gitabo agira ati “Nahisemo kwandika ibifitiye abandi akamaro nimbisoza muzabibona.”

Muri 2018 nibwo Miss Aurore yakoze ubukwe na Mbabazi Egide nyuma y’imyaka myinshi bari mu rukundo dore ko batangiye kuvugwa mu rukundo muri 2007.

Ubukwe bwa Miss Aurore na Egide bwabereye muri America nyuma y’uko bose bimukiyeyo.