Zaba Missed Call na Lynda bagurishije ibikorwa byabo

Zaba Missed Call na Lynda bagurishije ibikorwa byabo

 Sep 25, 2022 - 04:16

Ibyamamare muri Sinema nyarwanda Zaba Missed Call na Lynda Priya basanzwe bakundana, bagurishije ibikorwa byabo bya sinema mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Clinton Niyonkuru uzwi nka Zaba Missed Call muri sinema nyarwanda na Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya, bagurishije ibikorwa byabo bya sinema basanzwe bagaragaramo umunsi ku munsi. Ibikorwa bya Zaba Missed call na Lynda Priya, byaguzwe n’umushoramarikazi ukoresha amazina ya ms_shamy.

Uyu mukobwa waguze imishinga y’aba bombi, azayobora ibikorwa byabo mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Mu kiganiro kigufi umunyamakuru wa The Choice Live yagiranye na Zaba Missed Call, yavuze ko kuri ubu ibikorwa byose we na Lynda Priya bagiye kujya bakora, bizajya biba biri mu nyungu z’uyu mukobwa.

Zaba Missed call kandi yavuze ko umushinga bise “French kiss” biteguraga gushyira hanze vuba, bazabanza bajye Dubai gufata amashusho kuko ayo bari bafashe mbere atanyuze uyu mushoramakazi ndetse asobanura ko ibi ntaho bihuriye na kompanyi ye yita “The missedcall”.

Zaba yagize ati “Hoya nibyanjye na Lynda gusa ntago “The missedcall” irimo. Nukuvuga ngo ubu ibyo twinjiza byose bigiye kujya biba ibye harimo kwamamaza ndetse nibiva no mu filime n’ibindi dukora uhereye kuyo twendaga gusohora yitwa “French kiss”. Gusa we yanzeko isohoka avugako amashusho yayo yanyuma twayakuramo tukayafatira Dubai”.

Zaba na Lynda basanzwe barikoroza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’urukundo rwabo aho aho usanze umwe ugomba kuhabona n’undi [Agatoki ku kandi]. Aba bombi kandi bahuriye muri filime [Reality show] bise “Love and Drama”, yacurujwemo akayabo binyuze ku rubuga rwa King James rucuruza ibihangano yise “Zana talent”.

Zaba Missed call asanzwe ari umunyarwenya, umukinnyi wa filime ndetse akaba n’umushoramari muri muziki na sinema nyarwanda. Usibye kuba afite ibikorwa bya sinema akora, afite inzu ifasha abahanzi yise “The Missed call”. Aherutse gukora indirimbo yise “Lynda” ndetse n’amashusho yayo ni uyu mukobwa uzayagaragaramo.

Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya amenyerewe mu marushanwa y’ubwiza, yitabiriye Miss Rwanda 2021 ariko ntiyabasha kurenga amajonjora ngo ajye mu mwiherero. Ndetse uyu mwaka wa 2022 ni umwe mu bavuzwe cyane kuko yongeye kwitabira Miss Rwanda 2022 abasha kujya mu mwiherero ariko asezera bitunguranye asiga abandi 19 muri Boot camp.

Zaba Missed call yavuze ko filime [Reality show[ ya “Love and drama” ariyo yatumye uyu mukobwa ababenguka akabagurira imigabane yose. Love and Drama yahuriyemo Zaba, Lynda na Cadette.

Zaba Missed call na Lynda Priya basanzwe barikoroza ku mbuga nkoranyambaga kubera urukundo rwabo.

Umushoramarikazi ukoresha izina rya ms_shamy niwe waguze ibikorwa bya Zaba Missed call na Lynda Priya basanzwe bakundana.