Muzika nyarwanda iri kubyiga AfroBeats yifatiye isoko ry'u Rwanda

Muzika nyarwanda iri kubyiga AfroBeats yifatiye isoko ry'u Rwanda

 Nov 26, 2022 - 05:02

Nyuma y’iminsi myinshi abahanzi nyarwanda baribagiwe kugira indirimbo zifata imyanya ya mbere ku mbuga zicuruza imiziki mu Rwanda, Juno Kizigenza na Bruce Melodie batangiye gutera uduteroshuma.

Muri iyi minsi uwavuga ko umuziki wa Tanzania wavuye mu Rwanda ariko ugasigira inkoni uwa Nigeria n’ubwo wari usanzwe uhari ntiyaba abeshye. Iminsi yari ibaye myinshi urararanganya amaso ku ntonde z’indirimbo ku mbuga nkoranyambaga, bikaba bigoye kuba wabona indirimbo ebyiri z’abanya Rwanda zikurikirana ku myanya y’imbere kuko n’iyo indirimbo yabaga yakunzwe cyane yabaga ari imwe.

Mu muntangiriro z’uyu mwaka, umuhanzi The Ben yikojeje muri Tanzania akorana indirimbo na Diamond Platnumz wari warananiye abandi bahanzi bo mu karere, indirimbo yabo “Why” yarakunzwe ku rwego rushimishije ariko iba imwe.

Iyi ndirimbo yahanganye n’izindi z’abanya Nigeria zirimo “Essence” ya Wizkid na Tems, Sugarcane’ ya Camidoh, Calm Down” ya Rema n’zindi ariko iba imwe.

N’ubwo iyi ndirimbo yakunzwe, abantu ntibanyuzwe n’uko itarambye nk’uko aba bahanzi bari basanzwe babimenyereweho, abantu bari biteze ko izakomeza ikaza imbere kugeza byibuze irangije impeshyi. Icyakora amezi atanu yari ahagije kugirango abantu babe barayihararutswe.

The Ben na Diamond Platnumz ntibari bahagije ngo bigobotore Kizz Daniel na Tekno.

Indi ndirimbo yagerageje gukandiraho ni “Agatunda” ya Afrique ariko iyi yagize imbogamizi ko yatunguye nyirayo. Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze, na nyirayo nta mbuga nkoranyambaga ze bwite yagiraga cyane ko na YouTube yari iriho yari iya Real Pac n’ubwo baje guhindura amazina.

Iyi ndirimbo yagiye kugera ku mbuga nkoranyambaga no kumenya aho wayishakira, yamaze gusaza bituma itabasha guhangana kuri murandasi n’ubwo ntawahakana ko ari imwe mu zakunzwe cyane.

Chriss Eazy nawe yazize kuba umwe.

Umuhanzi Chriss Eazy muri Gicurasi yashyize hanze indirimbo “Inana” irakundwa cyane ariko izira kuba ku gihe cyayo yari imwe ishoboye guhangana na za “Buga” ya Kizz Daniel na Tekno, “Sungba’ ya Asake na Burna Boy.

Icyakora Chriss Eazy yakorewe mu ngata na Element binyuze muri “Kashe’ n’ubwo batigeze bigobotora ingoyi ya “Buga’ na “Calm Down’ “No Wahala’ n’izindi zari zigezweho cyane.

Umuziki wa Nigeria wari warimukiye mu Rwanda.

Kuri ubu abahanzi nyarwanda bongeye gutanga ihumure ku muziki nyarwanda.

Juno Kizigenza abinyujije mu ndirimbo “Jaja” imaze iminsi ibiri hanze yakoranye na Kivumbi King, bahise bafata umwanya wa mbere ku ndirimbo zirimo gukundwa cyane ku rubuga rucuruza imiziki rwa Audiomack rukoreshwa n’abatari bake mu Rwanda.

Juno Kizigenza ayoboye urutonde ruriho Kizz Daniel n'abandi.

Bruce Melodie abinyujije mu ndirimbo “Funga Macho” yahise ajya ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde nyuma y’iminsi yari yitije umwanya wa mbere.

Bruce Melodie yafashe umwanya wa kabiri nyuma y'iminsi yitije uwa mbere.

Aba bahanzi bahigitse “Cough’ ya Kizz Daniel na “Rush’ ya Ayra Starr bari bamaze iminsi itari mike bayoboye.

Icyakora “Basi Sori’ ya Passy Kizito na Chriss Eazy yakandiyeho biranga kuko yari yonyine.

Abahanzi nyarwanda bongeye gufata imyanya ya mbere.

Usibye kuri uru rubuga rwa Audiomack, no kuri YouTube haratanga icyizere ko twakwigobotora Nigeria tugasigara duhangana nabo ku rubyiniro kuko byo ntibiteze guhagarara mu bigaragarira amaso dore ko bashyize imbere AfroBeats yabo ku buryo isi yose iri kuyikunda. 

Umuhanzi Passy Kizito na Chriss Eazy binyuze mu ndirimbo “Basi Sori’ bari ku mwanya wa mbere w’indirimbo zirimo gukundwa cyane mu Rwanda, umwanya wari usanzweho “Cough’ ya Kizz Daniel uherutse gutaramira abanya Kigali.

Usibye no kuba indirimbo y’umunyarwanda ariyo iyoboye uru rutonde, no mu ndirimbo 10 , zirindwi [7] ni iz’abanyarwanda naho eshatu ni iza Nigeria igiye kugira u Rwanda intara yayo mu muziki.

Umuhanzi Chriss Eazy aratanga ikizere ku hazaza ha muzika nyarwanda.

Mu nkuru y’ubutaha, The Choice Live izabakusanyiriza indi mibare ku zindi mbuga nkoranyambaga nka “Apple Music, ITunes, Spotify n’ahandi abahanzi nyarwanda bacururiza imiziki yabo.