Imyambarire ya Rihanna na ASAP mu birori bya  Met Gala iri kugarukwaho

Imyambarire ya Rihanna na ASAP mu birori bya Met Gala iri kugarukwaho

 May 2, 2023 - 09:43

Mu birori ngarukamwaka byo kumurika imyenda bihuriramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye muri Amerika, Rihanna n'umugabo we ASAP bahacanye umucyo.

Buri tariki ya 01 Gicurasi buri mwaka haba ibirori ngarukamwaka Met Gala muri Amerika byo kumurika imideri mu rwego rwo kwibuka umudozi Karl Lagerfeld ukomoka mu gihugu cy’u Budage witabye Imana mu mwaka wa 2019.

Ku bw'ibyo, kuri uyu wa 01 Gicurasi, ibi birori bikaba byabereye muri Metropolitan Museum of Art muri Leta ya New York ho muri Amerika.

Aha muri Metropolitan Museum of Art ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamideri n’abandi bagera kuri 400 bakaba bari bahateraniye.

Muri ibi birori ngarukamwaka bihuriramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abahanzi batandukanye bagaragaje imyambarire idasanzwe, ariko Rihanna na ASAP umugabo we bagaragaje itandukaniro.

Rihanna na ASAP bacanye umucyo muri Met Gala 2023

Uretse Rihanna n’umugabo we bitabiriye ibi birori mu byamamare, harimo n'abandi nka: Cardi B, Kim Kardashian n'abandi batandukanye. 

Ikindi kandi uretse abari barahawe ubutumire, abandi bashakaga kubyitabira batatumiwe bishyuraga ibihumbi 50 by’amadorali ku muntu umwe.

Kim Kardashian nawe yari ahabaye 

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)