Gukorana indirimbo na Harmonize birasaba miliyoni 100

Gukorana indirimbo na Harmonize birasaba miliyoni 100

 Dec 6, 2022 - 07:23

Umuhanzi w’umunya Tanzania, Harmonize nyuma yo gusohora indirimbo itaka urumogi, yatangaje ko yatangiye kwishyuza miliyoni 100 z’Amashilingi ya Tanzania ku muhanzi wifuza gukorana nawe indirimbo.

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize mu muziki wa Africa, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko atarimo kuripfana muri iyi minsi.

Mu minsi ishize yatangaje ko agiye gukora indirimbo itakagiza urumogi, abantu bagirango arimo gushyenga, bidaciye kabiri yahise asohora iyitwa “Weed Language”.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Kuri iyi nshuro, arimo kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ko yatangiye kujya yishyuza miliyoni 100 z’Amashilingi ya Tanzania ku muntu wese ushaka ko bakorana indirimbo.

Miliyoni 100 z’Amashilingi asaga miliyoni 46 frw, ndetse yanavuze ko hari n’uwo yakwaka miliyoni 500.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yagize ati “Ngiye gutangira kwishyuza miliyoni 100 TZS ku gukorana nange indirimbo kugirango ibe nziza. Hari umuntu mfitiye amashyushyu yo kwishyuza miliyoni 500 Tzs”.

Akivuga ibi, abantu batangiye guseka, bavuga ko arimo gutebya kuko ako kayabo, atanagakorera byoroshye mu bitaramo.

Harmonize arifuza ko umuhanzi ushaka Ko bakorana indirimbo yajya yishyura asaga miliyoni 46 frw.

Harmonize akunze kugaragaza ko atajya aripfana, igihe afite uko yumva ibintu.