Miss Iradukunda Elsa akunze kugaragaza ko afashwa cyane n'indirimbo za Vestine na Dorcas cyane ko akunze kugaragaza ko zirimo amwe mu magambo meza amufasha muri iki gihe we n'umukunzi we batorohewe n'ibihe.
Mu mwaka wa 2022 ni umwaka utarabaye mwiza kuri Miss Iradukunda Elsa ndetse n'umukunzi we Prince Kid nyuma y'uko Prince Kid atawe muri yombi akekwaho bimwe mu byaha by'ishimisha mubiri ndetse n'ibindi bishingiye ku mibonano mpuzabitsina. Miss Elsa yagerageje kurwanira ishyaka umukunzi we ariko nawe birangira abigendeyemo arafungwa nubwo nyuma yaje gufungurwa.
Abantu bahise bakeka ko Miss Iradukunda Elsa ashobora kurekakkwihambira kuri Prince Kid dore ko byavugwaga ko nubundi Prince Kid atamukunda kandi amuca inyuma ariko Miss Elsa ntabwo yigeze acika intege yakomeje gufasha uyu mukunzi we ndetse anakora ibishoboka byose ngo amube hafi mu gihe isi yose yari irimo kumwota.
Ubwo Prince Kid yafungurwaga amaze kugirwa umwere n'urukiko, Miss Elsa yifashishije indirimbo ‘Ibuye’ ya Vestine na Dorcas irimo amagambo ahamiriza gutsinda umwanzi mu gihe yaguhigaga ariko nyuma intsinzi ikaza kuboneka. Ni indirimbo iba ivuga ko igihe nta ntsinzi, yabonaga ibibazo imbere ye.
Mu masaha macye ashize nabwo, Miss Elsa yagaragaye ari kuririmba indirimbo ‘Isaha’ ya Vestine na Dorcas mu gace kavuga ko Imana imuhaye kubiba akanasarura, ndetse ko isaha y’Imana yo gukora kwayo igeze ndetse yuzuyemo amagambo yo guhumuriza umutima umenetse.
Ibi abikoze mu gihe abashinjacyaha bamaze kujurira ko batemeram iyanzuro y'urukiko kugeza ubu bakaba bategereje ko Urukiko rwongera kubatumaho bagasubira kuburana. Ni muri urwo rwego Elsa yifashishije indirimbo "Isaha" ashaka kumvikanisha ko isaha y'Imana ariyo itinze kugera ngo umukunzi we yongere abe umwere imbere y'amategeko.
Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yarekuwe tariki 02 Ukuboza 2022 agizwe umwere n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku byaha birimo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
