Nyuma yo kuzuza BK Arena, Israel Mbonyi yihaye intego muri uyu mwaka

Nyuma yo kuzuza BK Arena, Israel Mbonyi yihaye intego muri uyu mwaka

 Feb 7, 2023 - 04:50

Umuramyi Israel Mbonyi yatangaje ko uyu mwaka byanze bikunze agomba gukora cyane kugeza azanye ubwanwa.

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi akaba ari mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda, yamaze gutangaza ko nubwo abantu bamukunda cyane ariko we ubwe yifuza ko uyu mwaka warangira amaze kumera ubwanwa.

Israel Mbonyi akubutse mu gihugu cya Australia aho yakoreye ibitaramo bitandukanye  ni nyuma y'uko yari amaze gukorera igitaramo muri BK Arena icyo gihe abantu baruzuye  babura aho bajya abandi barataha batabashije kwinjira.

Muri iyi BK Arena niho The Ben yataramiye ariko abantu bakanga kuzura icyo gihe hatanzwe amatike y'ubuntu ngo BK Arena yuzure ariko nubundi ntabwo yuzuye ku rwego ruri hejuru cyane nkuko Israel Mbonyi byari bimeze.

Uyu muhanzi ubusanzwe utagira ubwanwa bwinshi, yatangaje ko kuri ubu arimo akora cyane ngo akunde azane ubwanwa byanze bikunze amezi cumi na kumwe asigaye agomba kurangira nawe azanye ubwanwa.

Abinyujije kuri Twitter, Israel Mbonyi yatangaje ko uyu mwaka agomba kumera ubwanwa.

Ubusanzwe Israel Mbonyi asanzwe afite ubwanwa buke cyane ariko uyu mwaka ashaka kubwongera cyane.