Ifunguro rya Shakira na Lewis Hamilton nyuma ya Grand Prix ya Miami F1, ni imwe mu nkuru zishyushye muri iki cyumweru. Amashusho yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu muririmbyi wo muri Colombia muri resitora ya Cipriani, ari kumwe n’uyu rurangiranwa umaze kwegukana Formula 1 inshuro zirindwi.
Shakira na Lewis Hamilton bongeye kuvugisha benshi[Getty Images]
Ku itariki 8 z'uku kwezi, uyu muhanzikazi ni bwo yagaragaye yambaye ikanzu yirabura nziza cyane, yinjira mu cyumba cyihariye, aho yamaze hafi umugoroba wose ari kimwe n’uyu mushoferi wa Mercedes.
Kugeza ku wa Gatatu, nta muntu n’umwe wari uzi niba ibi byamamare byari bisanzwe biziranye kuva na mbere cyangwa niba bafite inshuti zibahuza. Ariko ejo ku wa Kane ibintu byose byarahindutse.
Byemejwe ko Shakira yongeye guhura na Hamilton. Daily Mail yasohoye amashusho aho agaragara yinjira mu bwato ku nkombe za Miami, ari kumwe n’uyu mugabo ndetse n'incuti ze.
Shakira ntabwo yaherukaga akamwenyu nk'aka yari afite ubwo yari ari gutemberana na Hamilton mu bwato [Getty Images]
Ariko, igitangaje cyane ni imyifatire y’uyu muririmbyikazi. Yagaragaye akamwenyu ari kose kandi aganira yisanzuye, ikintu kitaherukaga cyane mu mezi ashize akiri i Barcelona.
Kugeza ubu haribazwa niba Hamilton ariyo mpamvu yamuteye kunezerwa, cyangwa ari ukubera isohoka ry'indirimbo ye nshya Acrostico, aherutse gushyira hanze.
