A$AP Rocky yihakanye Drake

A$AP Rocky yihakanye Drake

 Jan 22, 2026 - 10:50

Umuraperi w’icyamamare A$AP Rocky yagarutse ku bivugwa ku mubano we n’umuhanzi mugenzi we Drake, aho yavuze ko ibizwi nka “beef” muri hip-hop akenshi bitaba ari urwango nyarwo, ahubwo biba ari urusaku rwo kwigaragaza mu muziki.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Ebro Darden, aho yasobanuye ko nubwo atagicana uwaka na Drake nk’uko byahoze, atabifata nk’intambara ikomeye. 

Yagize ati:“Bifu zo muri hip-hop ni nko gukirana (wrestling). Ikiri hagati yanjye na Drake si urwango nyarwo.”

A$AP Rocky yemeye ko kuri ubu we na Drake batakiri inshuti, nubwo bahoze bafitanye umubano mwiza. 

Yasobanuye ko hari ibibazo byabaye bijyanye n’abagore byatumye umubano wabo uzamo agatotsi. Yagize ati:“Twigeze kuba inshuti, ariko hari ibintu bijyanye n’abagore byamubabaje. Kugeza n’ubu aracyafite drama zijyanye n’abagore."

Uyu muraperi yakomeje ashimangira ko bageze mu kigero cy’abantu bakuru bakwiye gutekereza ku buzima bwabo aho guhora mu ntonganya zidafite aho ziganisha. 

Yagize ati:“Twamaze kuba abantu bakuru, dukwiye gukomeza ubuzima bwacu. Si byiza ko buri munsi tuba mu makimbirane ajyanye n’abagore."

Ibi byose byerekana ko A$AP Rocky adafata umubano we na Drake nk’uwarangiye burundu mu rwango, ahubwo abona ko ari amateka yanyuzeho, kandi ko buri wese akwiye gukomeza inzira ye mu muziki no mu buzima rusange.