Beyoncé agiye gushimisha abantu bari bamukumbuye

Beyoncé agiye gushimisha abantu bari bamukumbuye

 Feb 2, 2023 - 07:21

Umuhanzikazi Beyonce agiye gukora ibitaramo byo kumurika album ye ‘Renaissance’ aho azabikorera mu mijyi myinshi itandukanye nyuma y'igihe kirekire atagera ku rubyiniro.

Imijyi nka Paris, Bruxelles, London ndetse n'indi itandukanye ni imwe muri mike izakira uyu muhanzikazi ukomeye muri America ndetse no ku isi yose aho azahakorera ibitaramo bizamara amezi atanu. Ni kuva muri Gicurasi kugeza muri Nzeri 2023. 

Uyu muhanzikazi azaba arimo kumurika Album ye yise 'renaisance' iriho indirimbo nyinshi zitandukanye nka  ‘Break My soul’, ‘Cuff it’, ‘Virgo’s Groove’ n’izindi.

Beyoncé Giselle Knowles Carter uzwi nka Beyonce yasohoye iyi album mu mwaka wa 2022 ndetse kuri ubu ihatanye mu bihembo byinshi harimo best album of year, Grammy awards ndetse na zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri iyi album hari ibihembo zihatanyemo.

Uyu muhanzikazi uzwi nka Queen Bey akumbuwe cyane n'abakunzi be kuko hari haciyeho imyaka ine ntawumuca iryera. Mere y’uko agaragara mu gitaramo yakoreye i Dubai cy’iminota 73 mu ntangiriro z’uyu mwaka, cyamuhesheje miliyoni 35$ zirenga.

Beyoncé usanzwe yandika ndetse akaririmbo afite imyaka 41. Ni umugore w'umuraperi witwa Jay Z ndetse bakaba bafitanye abana batatu mu myaka 10 bamaze babana.

Beyoncé agiye gukora ibitaramo bizamara amezi 5 nyuma y'imyaka 4 atagaragara ku rubyiniro.

Inkuru igaruka ku mutungo wa Beyonce bituma ahenda cyane iyo yatumiwe mu gitaramo; https://thechoicelive.com/ese-umutungo-wa-beyonce-ungana-iki-kumutumira-bisaba-angahe 

Inkuru igaruka ku gitaramo Beyonce aherutse gukorera i Dubai cyamaze iminota 73, https://thechoicelive.com/beyonce-yishyuwe-umurengera-kugira-ngo-aze-mu-gitaramo-kitamaze-namasaha-abiri