Nyuma y’imyaka itatu Dream Boyz yongeye guhuza imbaraga

Nyuma y’imyaka itatu Dream Boyz yongeye guhuza imbaraga

 Nov 13, 2022 - 08:47

Itsinda Dream Boyz ryongeye guhuza urugwiro mu gitaramo nyuma y’imyaka itatu batandukanye.

Nyuma y’imyaka itatu itsinda ryitwaga Dream Boyz ryari rigizwe na Platin Nemeye [P] na Mujyanama Claude [TMC] rusenyutse ryongeye guhuza imbaraga bahurira ku rubyiniro.

Platin P na TMC bahuriye ku rubyiniro kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo mu gitaramo bakoreye muri Portland Maine muri Leta Zunze Ubumwe za America mu bitaramo bizenguruka America Platin P arimo gukora yise “Platinustour”.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Itsinda rya Dream Boyz ryatandukanye 2019 ubwo TMC yasozaga icyiciro cya gatatu cya kaminuza agafata umwanzuro wo gukomeza amasomo ye mu mahanga bikarangira Platin P yanzitse agakora indirimbo ze bwite, ibintu na TMC yaje kuyoboka budakeye kabiri.

Iri tsinda rizwi cyane mu muziki nyarwanda mu myaka isaga 10 ryamaze rikorana, ryamamaye mu ndirimbo nka “Magorwa’ “Urare aharyana’ “Uzahahe Uronke” n’izindi.

Kuva aba bombi batandukanye, Platin P yakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bya muzika, akora indirimbo nka “Shumuleta, Atansiyo, Jojo n’izindi zakunzwe cyane. Uyu muhanzi kandi yahise asinyana na kompanyi ya One Percent entertainment.

Mugenzi we TMC yagiye muri America akomeza amasomo ndetse anasoza mu cyiciro cya masters ndetse nawe yatangiye gukora indirimbo wenyine.

Platin na TMC bongeye guhuza imbaraga nyuma y'imyaka itatu batandukanye.