Aya makimbirane yatangiye biturutse ku mvugo n'ubutumwa bwa Seun Kuti yibasira abafana ba Wizkid, bazwi nka Wizkid FC.
Binyuze kuri konti ye ya Instagram, Seun Kuti yashinje abafana ba Wizkid kutamenya kuvuga no kwandika neza, anabita amazina abasebya ku mugaragaro.
Ibi byateje uburakari bukomeye mu bafana ba Wizkid, bahita basubiza bamwibasira, banatangira kugereranya Wizkid n’umubyeyi we, Fela Anikulapo Kuti, uzwi nk’inkingi ya mwamba mu njyana ya Afrobeat.
Izo mpaka zaje gufata indi ntera, zihinduka uruhurirane rw’ibitutsi n’agasuzuguro hagati y’impande zombi, bituma Wizkid ubwe ahitamo kwivanga.
Abinyujije kuri Instagram Stories, Wizkid yasubije Seun Kuti mu magambo akomeye, avuga ko ari “arusha izina Fela Kuti” mu rwego rw’ibyagezweho no kwamamara ku rwego mpuzamahanga, anongeraho amagambo yibasira Seun ku giti cye.
Aya magambo ya Wizkid yahise atuma impaka ziva ku rwego rw’abafana zigera ku rwego rw’abahanzi ubwabo, bihinduka ikibazo gikomeye cyagenze no ku murage wa Fela Anikulapo Kuti n’icyubahiro cy’igisekuru gishya cy’abahanzi ba Afrobeats bayobowe na Wizkid.
Kugeza ubu, izi mpaka zikomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’umuziki bagaragaza ibitekerezo bitandukanye, abashima Wizkid ku byo yagezeho ku isi, n’abandi basaba ko umurage wa Fela wubahwa kandi ntugereranywe n’icyamamare cy’iki gihe.
