Mu minsi yashize nibwo Chloe Bailey abicishije kuri Twitter yashyize hanze videwo ngufi y'indirimbo yari yakoranye na Chris Brown.
Icyo gihe abafana baramututse cyane ndetse bamwe batangira kuvuga ko iyi ndirimbo itazanasohoka. Nyamara ibi byose yabiteye umugongo indirimbo arayisohora.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, nibwo iyi ndirimbo yabo yiswe "How Does it Feel" yasohotse kandi mu masaha 12 yari imaze kurebwa n'abantu 350,000.
Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Arrad, ikaba igaragaza Chlöe na Chris Brown bahoberana nk'abari mu rukundo,ibikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Chris Brown akaba ari kugerageza kwiyunga n'abafana nyuma y'umubano utari mwiza yakomeje kuvugwaho we n'abagore kuko ashinjwa kubahohotera.
