Davido yateye utwatsi umwana ukomeje kuvuga ko ari se

Davido yateye utwatsi umwana ukomeje kuvuga ko ari se

 Jan 15, 2026 - 22:17

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki akaba umunya-Nigeria, Davido, yasubije ku mugaragaro amakuru ajyanye n'umukobwa w’imyaka 13, Anu Adeleke, ukomeje kwemeza ko ari se, aakanamusaba gukora ikizamini cya DNA.

Binyuze ku rubuga rwa X, Davido yashimangiye ko ibizamini bya DNA byakozwe inshuro nyinshi kandi asaba Anu ndetse na nyina guhagarika kumuvugisha no kumwandikira ubutumwa.

Ibyo bibaye nyuma y’uko Anu yemeje ko yamaze igihe akandamizwa kubera ayo makuru, ndetse nyina akaba yarakomeje kugenda abivuga mu myaka myinshi ishize.

Ni mu gihe kamdi umuryango n’abakunzi ba Davido bamenyeshejwe ko ibirego byavuzwe byose byamaze gukemuka, ndetse Davido arasaba abantu bose kubaha ubuzima bwe bwite n’ubw’umuryango we.

Davido yavuze ko atari se w'umwana ukomeje kumwiyitirira