Cyera kabaye Mutesi Jolly yaba ari mu rukundo

Cyera kabaye Mutesi Jolly yaba ari mu rukundo

 Nov 10, 2022 - 13:01

Miss Mutesi Jolly yaciye abantu ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko bwa mbere mu mateka yateye imitoma umusore bikekwako baba bari mu rukundo.

Ubusanzwe Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ntajya akozwa ibyo kugira umukunzi by’umwihariko kugira umugabo dore ko avuga ko gushaka umugabo atari inzozi ziba zibaye impamo nk’uko abandi bari babifata.

Kuri iyi nshuro uyu mwari wigeze kwita abagabo inyana z’imbwa [amagambo ataravuzweho rumwe] aravugwa mu rukundo n’umusore witwa Shema Nathan.

Ibi byatewe n’ubutumwa uyu mukobwa yanyujije kuri Instagram yatunguye abantu nyuma yo gutomora uyu musore bavugwa mu rukundo akamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko mu buryo bidasanzwe.

Mutesi Jolly yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko ku nshuti yange magara! Urabizi ndagukunda Nathan Shema. Ubucuti bwawe nibwo bucuti bufite agaciro kurusha ubundi kuri nge.

Ndizera ko ubuzima buzaduhira tugakomeza kugira inzibutso kugeza dukuze tukagira imvi”.

Mutesi Jolly yakomeje agira ati “Uzaba uri igihangange kuko uzaba ufite byose bikugira igihangange. Reka ubwenge bwawe n’ubwitwarararike bwawe bugusunikire ku rwego rwo hejuru, nzahora nguha urutugu rwo kwishingikiriza igihe cyose uzaba udashobora kwihagararaho”.

Icyakora Mutesi Jolly yasoje avuga ko Shema azaba nyirarume w’abana be b’ahazaza, ibintu benshi bafashe nko kuyobya uburari cyangwa gusiba ibimenyetso.

Mutesi Jolly wahoze uvuga ko iterambere rye ridashingiye ku kugira umugabo, yateye imitoma Shema Nathan baruvugwamo.

Mutesi Jolly yabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016 , yabaye mu kanama nkemurampaka k’iri rushanwa ry’ubwiza ubwo ryategurwaga na kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup yagoborwaga na Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid kuri ubu watawe muri yombi.

Shema Nathan ushobora kuba yaratwaye umutima wa Mutesi Jolly.

Mutesi Jolly kandi kuri ubu ni Perezida w’irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa nyuma y’umwaka ari vise Perezida waryo.