Diamond Plutinumz udafite umugore yifuza kubyara

Diamond Plutinumz udafite umugore yifuza kubyara

 Feb 8, 2023 - 02:55

Nyuma yo kugera kuri byinshi, Diamond Plutinumz yatangaje ko uyu mwaka yifuza kubyara undi mwana wiyongera kuri bane afite.

Umuhanzi w'icyamamare muri Africa y'uburasirazuba Diamond Plutinumz nyuma y'uko yijeje abantu umuziki mwinshi muri uyu mwaka, yavuze ko yifuza ko uyu mwaka warangira abonye undi mwana wa Gatanu.

Diamond Plutinumz ubusanzwe afite abana bane batavukana kuri mama wabo kuko hari abana babiri afitanye na Zari Hassan ukomoka muri Uganda, umwana umwe afitanye na Hamisa Mobeto ukomoka mu gihugu cya Tanzania ndetse n'undi yabyaranye na Tanasha ukomoka mu gihugu cya Kenya. 

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahazwi nka story, Diamond Plutinumz yagize ati "Ni umwaka, Igihe cya nyacyo cyo kugira undi mwana ... Amin  Inshallah " 

Mu bana bane Diamond Plutinumz afite, harimo umukobwa umwe gusa yabyaranye na Zari Hassan abandi batatu bose akaba ari abahungu. Yiyemeje kubyara undi mwana uyu mwaka nyuma y'uko amakuru ko ari mu rukundo na Zuchu. 

Diamond Plutinumz nyuma yo gutandukana na Zari nta mugore bari bamarana igihe kirekire dore ko uwakurikiye Zari ariwe Tanasha ukomoka muri Kenya yahaciye nk'umugenzi wigendera nta gihe kirekire bamaranye. 

Kuri ubu, Diamond Plutinumz ari mu rukundo na Zuchu bombi bemeje ko bahoze na kera na kare bakundana ubwo bari bakiri abana bato kugeza ubwo Diamond Plutinumz amuzanye muri Wasafi bagakorana n'indirimbo iri mu zikunzwe muri iyi minsi.

Diamond Plutinumz ari kumwe n'abana be babiri yabyaranye na Zari Hassan uzwi nka Boss lady ubwo hari ku isabukuru y'umukobwa we.